Gen Mubarakh Muganga yaganirije abasirikare biteguye kujya muri Mozambique

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Gen Muganga yasabye abasirikare bagiye kujya muri Mozambique kurangwa n'ikinyabupfura n'ubwitange

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Mubarakh Muganga  yaganirije abasirikare bagiye kujya mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique.

Lt Gen Muganga yasabye abasirikare bagiye kujya muri Mozambique kurangwa n’ikinyabupfura n’ubwitange

Ibiganiro yagiranye na bo ku wa Gatandatu byabereye ku Kigo cya gisirikare cya Kami mu mujyi wa Kigali.

Urubuga rwa Minisiteri y’ingabo, ruvuga ko Lt Gen Mubarakh Muganga yahaye abasirikare ubutumwa bw’Umugaba Mukuru w’Ikirenga, Perezida Paul Kagame.

Yabwiye abasirikare ko ubwitange n’ikinyabupfura ari urufunguzo rwo kugera ku ntego z’ibikorwa byabo.

Abasirikare babwiwe ko ubutumwa bubajyana muri Mozambique butahindutse, ko ari ugufasha Leta ya Mozambique kugira imbaraga n’ijambo aho bagiye, bagakora ibikorwa byo kugarura amahoro, kuyabungabunga no gufasha kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano muri kiriya gihugu.

Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abasirikare ko bagenzi babo babanje hariya bakoze akazi gakomeye bityo ko aba babasimbuye bagomba kugakomerezaho.

Ingabo z’u Rwanda zoherezwa muri Mozambique kubera umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Abasirikare bazajya muri Mozambique, bazaba bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame.

Maj Gen Alexis Kagame ni we uzaba ayoboye aba basirikare

- Advertisement -

UMUSEKE.RW