Ghana: Minisitiri yeguye nyuma yo gushinjwa guhisha amafaranga mu rugo

Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo yemeye ubwegura bwa Minisitiri ushinzwe amazi,isuku n’isukura , Cecilia Abena Dapaah nyuma yaho  bitangajwe ko yibye amafaranga akayahisha  mu rugo ruri mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Minisitiri ushinzwe amazi,isuku n’isukura , Cecilia Abena Dapaah yashinjwe gushaka  guhisha amafaranga mu rugo

Cecilia Abena Dapaah kuwa gatanu w’icyumweru gishize  nibwo yatangaje ko yeguye nyuma yaho  babiri  mu babahoze ari abakozi  be bo mu rugo bagaragaye mu rukiko bashinjwa kwiba amafaranga arenga   miliyoni y’amadolari  n’undi mutungo bya  Minisitiri n’umugabo we hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ukwakira 2022.

Benshi mu baturage baguye mu kantu  nyuma yo kumva  Minisitiri abika amafaranga menshi mu rugo rwe  bagakeka ko yari agamije kuyanyereza.

Abagize inteko Ishingamategeko muri Ghana  bo bahise basaba ko iperereza ko ritangira bakagenzura iby’uwo mutungo .

Abaharanira uburenganzira bwa muntu  muri Ghana bashinja ubutegetsi buriho  kumungwa na ruswa .

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

.