Guverineri Kayitesi yarahiye ko nta muyobozi uri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yahakanye ko nta makuru afite ya bamwe mu bayobozi bashinjwa n’abaturage kwijandika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Guverineri Kayitesi yarahiye ko nta muyobozi wijanditse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

 

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Abajijwe ku makuru abaturage baturiye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu Mirenge 11 y’Akarere ka Muhanga ndetse n’abo mu Karere ka Kamonyi,  bahora bashinja bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye,  Guverineri Kayitesi  avuga ko nta muyobozi numwe azi, uri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciiro.
Gusa yemera ko mu bucukuzi bw’amabuye harimo ibibazo byinshi bitarakemuka kugeza ubu, kandi ko ahantu henshi hari amabuye hakunze kumvikana ibibazo kuko haba amafaranga.
Ati “Dufite umurongo wo kubikemura kubera ko dushaka kwegurira ibirombe bidafite ba nyirabyo ba Rwiyemezamirimo .”
Guverineri Kayitesi yifuza ko bamwe muri abo bayobozi abaturage bashinja, babavuga mu ibanga kugira ngo bakurikiranwe  mu mategeko.
Hashize igihe muri utu Turere 2 havugwa ibibazo by’impfu za hato na hato z’abaturage bahitanwa n’ibirombe.
Abaturiye ibyo birombe bagahamya ko  bimwe muri ibyo biba byapfiriyemo abaturage, Ubuyobozi bw’Akarere buba bwaranditse bubifunga, nyamara bigakomeza gukora kubera ko abo bayobozi baba bafite ububasha bukomeye ku byemezo ubuyobozi bw’utwo Turere buba bwatanze buhagarika icukurwa mu buryo butemewe.
Abo baturage bakavuga ko amakuru arebana na bamwe muri abo bayobozi baba bayatanze mu ibanga n’ubundi, aho kubikosora bikaba aribo bigiraho ingaruka.
Muri iki Cyumweru gishize Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwahinduye bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge imwe icukurwamo ayo mabuye abo bakorana bakabihuza n’iki kibazo kuko babashinjaga gushora akaboko mu mabuye y’agaciro ariko bashyigikiwe n’abo bakomeye bita ba Boss.
Gusa iyo Umunyamakuru asabye abo baturage bafite amakuru ku bayobozi bijanditse mu bucukuzi, bakubwira ko  batabivugira kuri micro kuko batinya abo banyabubasha.
Usibye abo baturage bashinja bamwe muri abo bayobozi kujya mu bucukuzi,  hari na bamwe mu bakozi ku rwego rw’Imirenge ibonekamo ayo mabuye mu Karere ka Muhanga na Kamonyi bakubwira izina ku rindi ry’Umuyobozi bazi umaze imyaka muri ubwo bucukuzi.
Ahubwo bakavuga ko ba Gitifu bashinjwa baba ari “Abashumba” babo ba boss bakomeye.
Ahakunze kuvugwa ibyo bibazo kuruta ahandi ni mu Murenge wa Nyarusange, Muhanga, Kabacuzi yo mu Karere ka Muhanga, ndetse no mu Murenge wa Rukoma, Ngamba no mu Murenge wa Kayenzi ho mu Karere ka Kamonyi.
Bamwe muri abo bakunze gupfira mu birombe nta mafaranga y’impozamarira Imiryango yabo ihabwa, kubera ko nta bwishingizi baba barahawe bikitwa ko ari abanyogosi bayibaga.
Bamwe mu Bayobozi b’Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo bari mu kiganiro n’abanyamakuru
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Majyepfo