Hatangijwe umushinga wo guhangana n’indwara ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe

U Rwanda rwatangije umushinga uzibanda ku gukusanya amakuru no gusesengura imibare n’ibipimo ku ihuriro ry’indwara ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, witezweho uruhare mu guhangana n’indwara zugarije ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye

Ni umushinga watangijwe ku wa 28 Nyakanga 2023 uzaterwa inkunga n’Ikigo Gishinzwe Ibarurishamibare cyo mu Bwongereza ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS), REMA ndetse na RBC.

Hagaragajwe ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo inkangu, imyuzure ndetse n’amapfa biri mu bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage ku buryo hakwiriye ingamba zihamye mu guhangana nazo.

Uyu mushinga uzashyiraho ibipimo ngenderwaho hamwe n’isesengura ry’imibare, kugenzura no gukurikirana ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Amatsinda y’inzobere azafatanya cyane n’abashakashatsi ba AIMS mu gushyiraho ibipimo bihamye kuri buri ngingo.

Ibizava muri uyu mushinga wiswe “Standards for Official Statistics on Climate-Health Interactions” bizafasha kugira ngo abayobozi b’igihugu bafate ingamba zihamye mu kurinda ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye yavuze ko ikigereranyo cy’ubushyuhe mu Rwanda cyahindutse ku buryo hari indwara zamaze gutera amatako mu duce zitabonekagamo.

Yatanze urugero ku ndwara ya Malariya ikomeje kwigaragaza mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe mbere utapfaga kuyihasanga kubera ubukonje.

Yagize ati ” Ni ahantu hakonjaga utapfaga gusanga nka za Malariya n’ibindi ariko iyo ikigereranyo cy’ubushyuhe cyazamutse kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe byanga bikunda na bwa burwayi burahavuka, bukaniyongera.”

- Advertisement -

Yavuze kandi ko hari izindi ndwara ziva mu mazi yanduye aturutse ku myuzure, ibidendezi n’amazi atemba zikaba zahitana ubuzima bw’abantu.

Yagaragaje kandi ko umwuka wo guhumeka nawo ugeramiwe n’imyotsi yoherezwa mu kirere bitewe n’ibikorwa bya muntu bikaba ari nabyo nyirabayazana w’ukwiyongera kw’indwara y’imyanya y’ubuhumekero.

Yagize ati “Ibyo byose rero n’ibyo uyu mushinga watangiye uyu munsi uje kudufasha kugira ngo twegeranye amakuru, dushyireho uburyo bwemeranyijweho.”

Hagaragajwe kandi ko kubaka ubushobozi no gukorana kw’inzego z’ubuzima, izo mu bidukikije, imihindagurikire y’ibihe n’ibarurishamibare biri ku isonga mu bizatuma uyu mushinga utanga umusaruro.

Hazashyirwaho uburyo bwo gusakaza amakuru ku buryo abaturage bazamenya amakuru y’ingenzi ku bizava muri ubwo bushakashatsi kugira ngo buzagire ingaruka nziza mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Prof Sam Yala, Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, yavuze ko ubufatanye no gusangira ubumenyi muri uyu mushinga bizafasha mu kubungabunga ibidukikije no gushyiraho ibikorwa bifatika mu kurengera abaturage.

Yagize ati “Bizaduha imbaraga zo gufata ibyemezo byuzuye no gukora politiki ishingiye ku bimenyetso byo kurinda aho dutuye.”

Amabasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Omar Daair yavuze ko kugira ibimenyetso bifatika bishingiye ku makuru ari urufunguzo rwo gusobanukirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no gushyira imbere ibisubizo byo kuzirwanya.

Yagize ati “Nizera ko umusaruro w’uyu mushinga, harimo urubuga rushya hamwe n’amakuru asangiwe, bizaba ibikoresho by’ingenzi bifasha Guverinoma zacu mu gufata ibyemezo bitoroshye ariko bigira ingaruka zikomeye ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere .”

Uyu mushinga washowemo angana na Miliyoni Imwe y’Amadorali ya Amerika uzashyirwa mu bikorwa kugeza mu mwaka wa 2026.

Amabasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda no mu Burundi, Omar Daair
Impuguke zivuga ko uyu mushinga uzatanga umusaruro ushimishije

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW