Hateguwe igitaramo cy’abambaye imyeru ku mucanga w’i Kivu

Karisimbi Events imaze gushinga imizi mu gutegura ibitaramo igiye gutanga umunezero mu birori by’abambaye imyenda y’umweru ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Iki gitaramo cyiswe “Summer White Party” ni umwanya mwiza wo kurira umuziki ku mucanga w’i Gisenyi.

Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa Karisimbi Events yabwiye UMUSEKE ko hateguwe iminsi ibiri yo kwidagadura muri kariya Karere ka Rubavu.

Yavuze ko kuwa 04-05 Kanama 2023 aribwo abanyabirori bazitabira igitaramo cya “Summer White Party” bazaryoherwa n’ubuzima.

Bazataramira muri Kivu Park Hotel nyuma ibizwi nka After Party bibera kwa West muri El Classico.

Abazatiruka i Kigali bashyiriweho uburyo buzabafasha aho Umuntu umwe azishyura 40.000Frw mu gihe babiri bazishyura 60,000Frw.

Abatuye muri Rubavu n’ahandi ntibahejwe aho bazishyura 5000Frw ku muryango.

Ariya mafaranga azishyurwa n’abazahaguruka i Kigali azaba akubiyemo itike y’urugendo, ifunguro rya ku manywa, gutemberezwa mu bwato mu kiyaga cya Kivu ndetse no kujya kwimara amavunane mu mashyuza.

- Advertisement -

Abahanga mu kuvanga imiziki barimo Tasha The Dj, Selekta Daddy na Dj One bazaba babukereye.

Hazaba kandi hari ibizungerezi bimaze kubaka Izina mu gutuma ibirori bigendekera neza ababyitabiriye.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW