Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, hatangijwe ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ritegurwa na Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI.
Iri murikabikorwa ririmo kubera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo aho risanzwe ribera, ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 400 baturutse mu bihugu bigera kuri 16.
Rifite insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari.”
Muri uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye ndetse na bamwe mu bagize Guverinoma, Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.
Ibi birori kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi wa Zimbabwe n’itsinda ryabo baturukanye muri kiriya gihugu gifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko kwitabira iri murikabikorwa ari ugushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere uruhererekane nyongereragaciro mu buhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko iri murikabikorwa ari ubwa Mbere ribaye nyuma ya Covid-19 bigaragaza ko Ubuhinzi ntaho bwagiye kandi bukomeje gutera imbere.
Yagize ati “Turakataje Kugira ngo uri rwego rube urw’umwuga, ruzamure Igihugu.”
- Advertisement -
Dr Musafiri yashimiye abahinzi n’aborozi baje kumurika ibikorwa byabo, ndetse anashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mitegurire y’iri murikabikorwa n’uruhare rwabo mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi wa Zimbabwe, Hon. Dr. Anxious Jongwe Masuka we yavuze ko Afurika ikwiriye gukanguka igaha agaciro ubuhinzi kugira ngo ibashe kwihaza mu biribwa.
Yagaragaje ko Igihugu cye kizakomeza gikorana n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye by’umwihariko bazashyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi no guhanga udushya muri iyi myuga ikorwa na benshi mu bihugi byombi.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yabwiye abitabiriye iri murikabikorwa ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe, aho yifurije ikaze abitabiriye iki gikorwa, kandi abasaba kurushaho kwakira neza ababagana.
Dr Ndagijimana yifurije ikaze abaje kumurika ibikorwa byabo bavuye mu bihugu bitandukanye birimo Zimbabwe n’ibindi, kandi ababwira ko amarembo afunguye ku bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.
Yagize ati “Mboneyeho gusaba abahinzi n’aborozi kwigira kuri bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu kugira ngo bamenye uko bikorwa kandi neza.”
Yasabye Abahinzi n’aborozi kwiga kurushaho uko bita ku musaruro mu rwego rwo kugabanya uwangirika kandi abizeza ubufasha bwa Leta.
Yagaragaje ibihingwa bizashyirwamo nkunganire mu rwego rwo kuzamura umusaruro by’umwihariko abahinzi abasaba gukoresha uburyo bwa Smart Nkunganire.
Yagize ati “Ubu hakaba hari inguzanyo ihabwa abahinzi inyungu iri munsi 10%, turabashishikariza gukoresha ubwo buryo.”
Dr Ndagijimana yashishikarije urubyiruko gufata iyambere mu bikorwa by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi
Yagize ati “Urubyiruko rukwiroye kumva ko Ubuhinzi Ari umwuga ushobora kubabyarira inyungu mu gihe ukozwe nezabijyanye n’igihe.”
Yakomeje avuga ko imurikabikorwa ari igikorwa kiza kigamije guhahirana n’ibindi bihugu, rikaba kandi imwe mu nkingi z’iterambare n’ubukungu bw’igihugu, aboneraho umwanya wo gusaba Abanyarwanda kwitabira iri murikagurisha kuko ngo bahakura ubumenyi ku bikorerwa mu bindi bihugu ndetse n’ibikorerwa mu Rwanda.
Iri murikagurikabikorwa biteganyijwe ko rizamara iminsi 10 uhereye tariki ya 21 Nyakanga 2023.
Muri iri murikabikorwa kandi nibwo bwambere hagaragayemo agashya k’uko ibikorwa bibera muri iri murikagurisha bitambuka ku rubuga rwa internet rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
NDEKEZI Johnson / UMUSEKE.RW