Ibyamenyekanye ku masezerano Kenya yagiranye na Iran

Mu ngendo akora gake muri Africa, Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yageze muri Kenya, akaba yasinye amasezerano atanu y’ubufatanye na William Ruto.

Ebrahim Raisi yageze muri Kenya yakirwa na Perezida William Ruto

Urugendo rwa Ebrahim Raisi rwari kuba ku wa Kabiri ariko rwigizizwa inyuma ku mpamvu yo kunoza neza amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Amasezerano y’ubufatanye atanu yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu by’ikoranabuhanga, itumanaho no guhana amakuru, ajyanye n’ubuzima bw’inyamaswa, no guteza imbere umusaruro n’ajyanye no guteza imbere ishoramari ndetse n’amasezerano yo guteza imbere uburobyi.

Perezida William Ruto yavuze ko mugenzi we wa Iran yamwemereye koroshya ibijyanye no kuba Kenya izajya yohereza icyayi yeza muri Iran, kandi igacuruzayo inyama n’umusaruo ukomoka ku buhinzi.

Kenya kandi ngo izabasha guca kuri Iran kugira ngo icuruze umusaruro wayo mu bihugu bya Aziya yo hagati.

Muri uyu mwaka mu gihembwe cya mbere Kenya yacuruje muri Iran icyayi gifite agaciro ka miliyoni 28.33 z’amadolari nk’uko byatangajwe na Perezida William Ruto.

Iran na Kenya byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu by’uburezi cyane ibijyanye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Iran ikazafasha Kenya kubiteza imbere.

Perezida wa Iran azasura kandi Uganda na Zimbabwe.

Mu bimugenza muri Africa harimo kubaka umubano no gushakisha amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi.

- Advertisement -

Perezida Raisi yaherukaga gusura ibihugu bya America y’Amajyepfo na Indonesia.

UMUSEKE.RW