Igisirikare cya Congo cyashinje M23 kurenga ku gahenge no kwica abacivile

Itangazo igisirikare cya Congo Kinshasa cyasohoye, rivuga ko ubwicanyi bwabaye mu ijoro rya tariki 15 rishyira tariki 16 Nyakanga, 2023 bwibasiye abasivile kandi bwakozwe n’umutwe wa M23.

Gen. Maj. Sylvain Ekenge Bomusa Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

Igisirikare cya Congo FRADC kivuga ko ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Bukombi bwaguyemo abantu 11 ndetse hatangajwe amazina yabo.

FRADC ivuga ko abo basivile bose b’abagabo bari basabwe gutwaza inyeshyamba za M23 ibikoresho nyuma bicirwa ku musozi wa Rubona mu gace ka Bukombo.

Ubu bwicanyi ngo bukurikira ubundi bwabaye mu ijoro rya tariki 04 rishyira tariki 05 Nyakanga, 2023 bwibasiye abagore n’abana bose hamwe bagera kuri 7, bwo ngo bwabereye ahitwa Tongo muri Teritwari ya Rutshuru.

Ingabo za Congo zishinja M23 kurenga ku gahenge kemejwe no kwemera gushyirwa ahantu hamwe zikamburwa intwaro “nk’uko bikubiye mu byumvikanyweho mu biganiro by’i Luanda” no mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Nairobi muri Kenya.

Itangazo rivuga ko kwica abaturage b’abasivile bigize ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu mu bice bigenzurwa na M23.

Ku rundi ruhande ariko umutwe wa M23 nta cyo uratangaza kuri ubu bwicanyi.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abagabo bishwe barashwe, gusa abashyigikiye M23 bagiye bagaragaza ko abishwe bari mu mitwe ifatanya n’ingabo za Congo kurwanya M23 yitwa Wazalendu, bakanagaragaza ko bari bafite imbunda.

Hashize iminsi hari agahenge ku mirwano ihuza ingabo za Congo, n’umutwe wa M23, cyakora abarwanyi bitwa “auto-defense civile” barimo Wazalendu na Nyatura, bakunze gukozanyaho n’inyeshyamba za M23.

- Advertisement -

Umutwe wa M23 uravugwa mu bwicanyi bwibasiye “abasivile”

UMUSEKE.RW