Imbamutima za Yousse Rharb wageze i Kigali

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Umunya-Maroc, Youssef Rharb yavuze ko agarutse gufasha Rayon Sports kugera kuri byinshi byiza bishoboka.

Youssef Rharb yageze mu Rwanda, yizeza Aba-Rayons kubaha ibyishimo

Uyu musore wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, yaesekaye i Kigali kuri iki Cyumweru.

Akigera i Kabombe, Youssef Rharb yavuze ko yishimiye kugaruka mu kipe yamuhaye amahirwe yo kwerekana icyo ashoboye muri ruhago.

Ati: “Nishimiye kugaruka. Ndifuza gufasha Rayon Sports gutsinda imikino myinshi uko bishoboka kose. Mwitege Youssef mushya w’umunyamwuga kurushaho.”

Uyu musore agarutse muri iyi kipe, nyuma yo kuyikinira mu mwaka w’imikino 2020-2021.

Akigera mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kugaruka muri iyi kipe
Yakiriwe na bamwe mu bakozi ba Rayon Sports

UMUSEKE.RW