Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya M23 na Wazalendo

Iminsi itatu irashize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano yubuye hagati y’umutwe wa M23 na Wazalendo, abaturage bo bifuza ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zagira icyo zikora.

M23 ihanganye bikomeye n’umutwe wa Wazarendo ushyigikiwe na FARDC

Abaturage ba Bwito muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023, basabye ko ingabo z’Akarere zatabara, zikoherezwa muri ako gace kugira ngo hahoshwe imirwano iri hagati ya M23 n’imitwe yitwa iyo kwirinda ya Wazalendo.

Imitwe yombi imaze iminsi itatu irwanisha imbunda ziremereye mu gace ka Bukombo muri Kivu ya Ruguru.

Kabira Isaac wo gace ka Bwito kari kuberamo imirwano avuga ko “Abaturage barasaba koherezwa ingabo za EAC kugerageza gutandukanya imitwe yombi.”

Uyu muturage asaba ko ingabo z’u Burundi ziri mu mutwe w’ingabo z’Akarere ziri muri Kitshanga kujya mu gace ka Bukombo gucungira umutekano abaturage.

Uyu muturage asaba leta ya Congo ko “igomba  gufata inshingano zo gusaba imitwe ihanganye kubahiriza  ubushake bwayo bwo guhagarika imirwano  by’umwihariko no gusaba umuryango wa EAC kurinda abaturage.”

Amakuru avuga ko kuri ubu umutwe wa M23 umaze kugira ibindi birindiro bitatu byo mu duce two mu mujyi muto wa Bukombo

Utwo duce ni Kavumu, Rubona na Kazuba, ahantu hafatwa nk’ahabarizwa   ubucuruzi n’amavuriro yifashishwa n’abaturage.

Andi makuru akavuga ko  umutwe wa M23 mu minsi itatu ishize hari imirwano hagati yayo na Wazarendo,  wafashe Bukombo  ndetse uri gusatira Mashango yerekeza  Munena-Rutshiba.

- Advertisement -

Byemejwe na Guverinoma mu buryo bw’amategeko ko Wazalendo bagomba gukorana na  FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23.

Leta ta Congo ishinja M23 guterwa inkunga n’uRwanda ibintu byakomeje kwamaganirwa kure n’impande zombi.

Iyi mirwano iri kuba mu gihe umuhuza mu kibazo cya Congo Uhuru Kenyatta yari amaze iminsi ari  muri iki gihugu areba uburyo amahoro n’umutekano byagaruka.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW