Buri mwaka mu idini ya Islam yizihiza umunsi mukuru w’igitambo witwa Eidil adh’ha, bakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye bagasangira ibyishimo by’uyu munsi.
Abo mu idini ya Isilam bo mu karere ka Rusizi, ku wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga, 2023 bakoze ibyo bikorwa batanga ibyo kurya ku miryango 6000 itishoboye.
Bamwe mu bahawe ibyo kurya bavuze ko iki gikorwa cyo gusangira ari cyiza, bashimira umuryango w’Abayisilamu bo mu Rwanda, uzirikana abatishoboye.
Mukaruyenzi Epiphana, ari mu bahawe ibyo kurya, ati “Bafite ingabire zo kumpa iri funguro, buri mwaka bararimpa, ndabashimira Imana ibahe umugisha”.
Nyirabunuma Hasha amaze imyaka 73 aba mu idini ya Islam, na we yahawe ibiribwa. Yavuze ko iki kikorwa cy’urukundo buri nwaka bagikorerwa nk’abatishoboye.
Ati “Iri funguro naryakiriye, nshimiye abaritugenera. Buri mwaka mu bayisiramu baradufasha, tugakora umusangiro n’Abakirisitu”.
Mukarwego Mariam nyuma yo guhabwa ibyo kurya, yagize ati “Nta funguro nari mfite, ubu ndumva nishimye ku bw’iri funguro mbonye, ngiye kurya neza. Abagiraneza baritanze Imana ibahe umugisha”.
Rubera Sadara ni umusaza na we yahawe ibyo kurya, asanga ibikorwa byo gufasha abatishoboye ari ingenzi.
Ati “Ni ibyishimo nk’Abasilamu abafite icyo baturushije turasangira, iri funguro buri mwaka turarihabwa. Dushimiye abaritanze”.
- Advertisement -
Mbarushimana Qudrat Saidi umuyobozi w’itsinda rya Kamembe FisaBIillah groupe ry’abantu 97, rikora ibikorwa bitandukanye rifasha abasaza, abakecuru n’abarwayi batishoboye, yatangaje ko imbaraga zo gukora ibyo bikorwa bazikura mu banyamuryango, asaba n’undi utari umuyisilamu ubishaka ko yaza muri iryo tsinda.
Ati “Imbaraga tuzikura mu banyamuryango ubwacu, abavuka i Kamembe bahatuye n’abatahatuye turitanga buri wese uko ashoboye, ntabwo dufasha Abayisilamu gusa, n’undi wifuza kuba muri iryo tsinda arabyemerewe.”
Nzeyimana Abuba ni umuyobozi w’Abayisilamu mu mujyi wa Kamembe, yavuze ko iki gikorwa ari ngarukamwaka, agaragaza ko hari imbogamizi bahura na zo.
Ati “Ni igikorwa ngaruka mwaka, umuryango w’abayisilamu mu Rwanda wateguye igitambo cyo kugeza ku bayisilamu n’abatari abayisilamu kugira ngo twishimane muri ibi bihe by’Ilayidi. Dufite imbogamizi z’uko ababa barikeneye ari benshi, umubare ntituwuhaze nk’uko tubyifuza”.
Imunsi mukuru w’igitambo wizihijwe ku itariki 28 Kamena 2023. Abatishoboye bahawe ibyo kurya ni abantu 6000 barimo abyisilamu n’abo mu yandi madini batuye i Rusizi n’ab’i Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Ifunguro ryakusanyijwe rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i Rusizi