Impinduka muri APR! Ndizeye Ndanda yahawe akazi

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwakoze impinduka mu batoza b’iyi kipe, bwongeramo Ndizeye Aimé Désire Ndanda wayibereye umunyezamu ukomeye mu myaka ishize.

Ndanda yasubiye muri APR FC yabereye umunyezamu

Nyuma yo kubona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Lt Col Richard Karasira, ikipe y’Ingabo yabanje kongera imbaraga ihereye mu bakinnyi none yageze mu batoza no mu bandi bakozi b’ikipe.

N’ubwo APR FC itarabitangaza, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko iyi kipe yamaze guha akazi Rtd Cpt  Ntazinda Eric uzaba ari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi [team management] asimbuye Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul, na Ndizeye Aimé Désire Ndanda uzaba ari umutoza wa Kabiri w’abanyezamu uzaba yiyongereye kuri Mugabo Alexis.

Aba baje basanga itsinda ry’abatoza, rizaba riyobowe na Thierry Froger nk’umutoza mukuru, Khouda Karim nk’umutoza wungirije na Dr Adel Zrani nk’umutoza wongerera ingufu abakinnyi.

Izi mpinduka ziriyongera ku kuba iyi kipe yarahinduye gahunda yari yarafashe yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, ikongera kugarura abanyamahanga ndetse ikaba imaze gusinyisha abarenga batandatu.

UMUSEKE.RW