Ingurube itungo rikomeje kureshya abantu no kuba isoko y’ubukire

Kuva ku wa 21 Nyakanga 2023, Ntarama Pigs Farming on Grand Scale bari mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi rigamije kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi biciye mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari bagaragaza uko itungo ry’ingurube ari ikiraro cy’ubukungu.
Ingurube yororoka vuba kandi igatanga umusaruro ushimishije
Ni umurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ritegurwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ribaye ku nshuro ya 16 ryitabiriwe n’abagera kuri 400 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Umuyobozi wa Kompani yitwa Ntarama Pigs on Grand Scale, Niyoyita Peace ikorera mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, avuga ko ubworozi bw’ingurube bakora burenga Akarere ka Bugesera bukamenywa n’Isi yose kubera iri murikabikorwa.
Niyoyita yabwiye UMUSEKE ko mu mwaka wa 2018 aribwo batangiranye ingurube 18 none bakaba bageze kuri 525 aho batanga icyororo cy’ingurube za kijyambere, kugurisha inyama ndetse no gutanga intanga z’ingurube hirya no hino mu gihugu.
Agaragaza ko barajwe ishinga no kongerera agaciro ubworozi bw’ingurube no gutanga icyororo cy’ingurube nziza zo mu bwoko bwa Duroc, Pietrain na Landrace.
Avuga ko bafite ububiko bwabugenewe bashyiramo intanga z’ingurube zikagera ku mworozi zujuje ubuziranenge.
Ku bufatanye na RAB ndetse na Zipline bafasha aborozi bo mu gihugu kubona intanga mu buryo bwihuse kandi byoroshye.
Niyoyita yemeza ko iri murikabikorwa ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora mu buryo bwagutse kandi bikabasha no kwigira kuri bagenzi babo.
Yagize ati “Bifasha kumenya guhanga udushya wongera umusaruro kandi bikagufasha guhura n’abantu benshi ukunguka abakiliya, turereka urubyiruko uko bakora umushinga ubyara inyungu kandi bagateza imbere n’igihugu muri rusange.”
Yemeza ko ubworozi bw’ingurube ari umushinga mwiza kandi wateza imbere abawukora, asaba abaturage kumugana akabaha icyorora cyiza, yavuze ko bidasaba amikoro ahambaye ngo kuko amafaranga make washora yunguka vuba.
Avuga ko iyo ingurube uyigiriye isuku, ikarya neza, ikaba ahantu hasukuye kandi igahabwa imiti ikwiye kandi ku gihe, ikungahaza nyirayo.
Mu rwego rwo kongerera umusaruro ibikomoka ku ngurube, barateganya gufungura ibagiro rito ku buryo mu Karere ka Bugesera bazajya babona inyama y’akabenzi yujuje ubuziranenge bitagoranye.
Bifuza kandi kujya bakora Jambo, Sosiso n’ibindi bifitanye isano n’ingurube kandi byinjiza ifaranga ritubutse.
Kugeza ubu n’ubwo bahinga ibigori na soya byo kugaburira ingurube kuri hegitari zisaga 8 basaba ko inzego zibishinzwe zashyiraho ibiciro bihamye kuko ibiryo by’amatungo bigihenze.
Ntarama Pigs Farming on Grand Scale ifite intego yo kuzatanga intanga z’ingurube zituma aborozi bahindura ishusho y’ubwo bworozi mu Karere ka Bugesera no mu Rwanda hose.
Ingurube ni itungo ryitezweho kuzagirira akamaro Abanyarwanda cyane cyane ko ngo 48% by’inyama Abanyarwanda bazakenera mu myaka iri imbere, zizaba ari iz’ingurube.
Mu igenamigambi rya Guverinoma y’u Rwanda, byaremejwe ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.
Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe buzaba ari ubw’amatungo atarisha cyane kandi ayo ni ingurube n’inkoko.
Kubera iyi mpamvu, aborozi b’ingurube basabwa gutangira gukora ubworozi buzabafasha kubona umusaruro uhagije bagahaza isoko ry’u Rwanda no hakurya yarwo.

Baramurika uko icyororo cya kijyambere cy’ingurube giteza imbere aborozi b’ingurube
Ingurube yafashwe neza ibyara amafaranga afatika

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Gasabo