Irushanwa rihuza za Bank rizitabirwa n’amakipe icyenda

Ubuyobozi bw’Ihuriro rya Bank mu Rwanda, Rwanda Bankers’s Association [RBA], bwemeje ko irushanwa rihuza za Bank [Interbank] rizitabirwa n’amakipe icyenda.

Irushanwa rihuza bank rigiye ku nshuro ya Kane

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, kiyobowe na Ntore Francis Tony uyobora iri huriro rya RBA.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya ryo ya Kane, rizibita na BK, Equity Bank, BPR, I&M Bank, NCBA Bank, Cogebanque, Ecobank, Access Bank na GT Bank.

Mu mupira w’amaguru, hazitabira amakipe arindwi yahise anashyirwa mu matsinda abiri. Itsinda rya Mbere riyobowe na Equity Bank, BPR na Access Bank. Itsinda rya Kabiri ririmo BK, Ecobank, I&M Bank na NCBA Bank.

Muri Basketball, hazitabira amakipe umunani ari mu matsinda abiri. Itsinda rya Mbere riyobowe na BK, Cogebanque, BPR na Access Bank. Itsinda rya Kabiri ririmo Equity Bank, Ecobank, I&M Bank na NCBA Bank.

Muri Volleyball ho, hazitabira amakipe ane ari yo: BPR, Ecobank, BK na Cogebanque.

Irushanwa rizatangira tariki 5 Kanama, rirangire tariki 2 Nzeri uyu mwaka. Imikino y’umupira w’amaguru izabera ku kibuga cyo ku Mumena no kuri Kigali Pelé Stadium hazabera umukino wa nyuma, Basketball izakinirwa ku kibuga giherereye Kimironko mu cyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space”, mu gihe Volleyball yo izakinirwa ku bibuga biherereye mu ishuri rya Gymnase rya Notre Dame des Anges. Abazarushanwa mu Koga bo, bazakinira mu ishuri rya Green Hills Academy.

Hazakinwa imikino ine, irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball no Koga. Undi mukino uzagaragaramo, ni uw’abatarabigize umwuga bazakora Gym ubwo irushanwa rizaba riri kugana ku musozo.

Hazahembwa amakipe atatu ya Mbere, ariko ikipe ya Mbere izahabwa igikombe n’imidari ya Zahabu.

- Advertisement -

Aganira ku ntego ngari z’iri rushanwa, umuyobozi wa RBA, Ntore Francis Tony, yavuze ko ubwo hatangizwaga iri rushanwa bwa mbere, hari hagamijwe gufasha abakozi gukora siporo kugira ngo babungabunge neza ubuzima bwa bo, ariko ikirenze kuri ibyo banasabane na bagenzi ba bo bakora akazi kamwe.

Haguma Natacha uyobora Ikompanyi ya “GLS” isanzwe itegura ibikorwa bitandukanye harimo n’iri rushanwa, yavuze ko bakoranye n’amashyirahamwe y’iyi mikino yose izakinwa kandi ku bijyanye n’amategeko azifashishwa, ari mpuzamahanga nk’uko bisanzwe.

Twahirwa Lucky ushinzwe amarushanwa muri RBA, yavuze ko buri kimwe giteguye neza kandi banashimira ubwitabire bwa za Bank kuko bushimishije.

Umwaka ushize, Equity Bank ni yo yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru, BK icyegukana muri Basketball, mu gihe BPR yacyegukanye muri Volleyball.

Umuyobozi wa RBA, Ntore Francis Tony
Twahirwa Lucky ushinzwe amarushanwa muri RBA
Bank zose zari zihagarariwe
Haguma Natacha uyobora “GLS”
Tombola yakozwe ku mugaragaro
Azaba ahagarariye Volleyball
Jean Yves uzaba uhagarariye Basketball
Uwari umuhuza w’amagambo
Uwayoboye umuhango wa Tombola

UMUSEKE.RW