Ishyaka rya Green Party rivuga ko rishyize imbere kurwanya amacakubiri

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza yatangaje ko ishyaka rye rishyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya amacakubiri.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023 muri kongere y’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali yabereye mu Karere ka Gasabo.

Dr Frank Habineza avuga ko ishyaka rye ryageze kuri byinshi harimo gukorera ubuvugizi abarimu bakazamurirwa umushahara, imibereho y’abakora mu rwego rw’ubuvuzi n’ibindi bitandukanye.

Icyakora avuga ko hari byinshi bitaragerwaho n’ishyaka abereye umuyobozi bityo ko rishyize imbere ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya amacakubiri .

Yagize ati “Turasaba ko habaho ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, ibintu by’amacakubiri tukabirwanya, ingengabitekerezo ya jenoside tukayirwanya. Ikidi dushyizemo imbaraga ni ugushyigikira politiki y’amahoro.”

Mu mwaka utaha wa 2024 hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ishyaka rya DGPR-Green Party ryamaze kumwemeza nk’umukandida.

Dr Frank Habineza avuga ko ihohoterwa riba muri Afurika ku banyapolitiki rigaragara avuga ko “bitifuzwa mu Rwanda” mu gihe cy’amatora.

Yongeraho ko ishyaka rya DGPR-Green Party  ryifuza ko habaho demokarasi isesuye no kwishyira ukizana kw’abanyarwanda.

- Advertisement -

Yagize ati  “Icyo dushyize imbere ni uko habaho demokarasi isesuye kuri bose, buri muntu wese akagira ijambo, akagira ukwishyira akizana, itangazamakuru rikagira ubwisanzure, amatora akaba asesuye mu mucyo, itangazamakuru rikagira ubwisanzure mu gutangaza ibyavuye mu matora.”

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda]  ni rimwe mu yemewe gukorera mu Rwanda mu mashyaka atavuga rumwe na Leta.

Rimaze imyaka icyenda ryinjiye mu Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ryabanje gutsimbarara rikanga kwinjiramo.

Muri  Mata 2014 ni bwo ibendera ry’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, ryazamuwe ku Biro by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW