KAGAME yasabye urubyiruko rugotomera inzoga gutekereza kabiri

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kureka kunywa inzoga cyane,bagaharanira kurinda ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kureka kugotomera inzoga bagahanira ubuzimab bwabo bw’ejo hazaza

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku cyumweru ubwo yaganirizaga abitabiriye igitaramo cyo Kwibohora ku nshuro ya 29 cyabereye muri Kigali Convention Center.

Umukuru w’Igihugu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igitiramo barimo n’urubyiruko,yabibukije ko amahitamo y’ejo hazaza ari mu biganza byabo.

Perezida Kagame yagize ati “Urubyiruko muri hano mugomba guhitamo,ni muhitamo kwibera abasinzi,niba hari n’abaje aha ko tuhahurira,bafite inyota nyinshi ariyo batekereza,mubanze munyumve,hanyuma nimurangiza nababwira iki.”

Ubushakashatsi bwa kabiri  Minisiteri y’Ubuzima iheruka gushyira hanze  bwakozwe ku ndwara zitandura mu Rwanda, bwerekanye ko kunywa inzoga byiyongereye mu myaka icyenda ishize kandi ari kimwe mu bitera indwara zitandura.

Muri ubu bushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga  mu 2013 byari kuri 41.3%, bikaba bigeze kuri 48.1%.

Abanywa inzoga abagabo ni  61.9% mu gihe abagore 34.%.

Intara yiganje ni iy’Amajyaruguru aho bari ku kigero cya 56.5%, iy’Amajyepfo nayo ni 51.6%,Iburengerazuba ni 46.5%, iy’Iburasirazuba ni 43.9%, Umujyi wa Kigali 42.0%.

Ashingiye kuri iyi mibare, Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko biteye inkeke uko ubuzima bw’abanyarwanda buhagaze, bitewe no kunywa inzoga.

- Advertisement -

Yagize ati “Nahoze ndeba raporo ya Minisiteri y’ubuzima,nuko banditse gusa, bagasa nk’ababirata, ngo umuntu amenye icyo kwirinda. Harimo imibare,harimo ibimenyetso,statistic zerekana  ubuzima bw’abanyarwanda, bugenda budasa neza, ibintu bigenda bitera imbere kandi byinshi bikomoka, byerekana ukuntu mugotomera inzoga.”

Akomeza agira ati “Ariko uko bijya hejuru,niko byangiza ubuzima bwanyu.Byerekana ko bijyana n’indwara zangiza ubuzima bw’abantu.Hanyuma se kakazi muzagakora ryari? uzagakora udafite ubuzima?

Umukuru w’Igihugu yabasabye kureka ingeso z’ubusinzi  ahubwo bagaharanira gusigasira amateka.

Yagize ati “Mujye mubyumva mutyo,murabizi  abantu benshi batinya kubibabwira, ubivuze asa nkaho ari we kibazo cyangwa bamubona ko we ibyo amajyambere atabizi ngo ibyo ni byo bigezweho, oya ntibigezweho, ibizahoraho ni ukudasiba amateka yanditswe mu maraso yanyu,ngo muyareke asibwe n’inzoga,asibwe na wino.”

Umunsi wo Kwibohora urizihizwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023.

Ni umunsi wizihizwa hirya no hino mu gihugu  hatahwa ibikorwa bitandukanye byagezweho by’iterambere.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW