Kagame yatumiwe mu nama y’umuryango w’ibihugu bya Caraïbes

Perezida Paul Kagame aritabira inama ibera muri Trinidad ikaba ihuje Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Karayibe (CARICOM), ahanizihizwa Isabukuru y’imyaka 50 uwo Muryango umaze ubayeho.

Ibihugu bigize umuryango wa CARICOM birizihiza isabukuru y’imyaka 50 uwo muryango umaze ushinzwe

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Trinidad na Tobago byemereye Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza ko kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agera muri Trinidad mu nama yatangiye ku wa Mbere.

Perezida Kagame ni umwe mu banyacyubahiro n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bitabiriye iyo nama ibaye ku nshuro ya 45.

Arahurirayo n’abandi batumirwa barimo Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Anthony Blinken, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Bushinwa Hua Chunying.

Kagame ni umwe mu bageza ijambo ku bitabiriye iyo nama ku ngingo zinyuranye zirimo izijyanye n’iterambere ry’Afurika, ubuyobozi n’imiyoborere, n’amahirwe y’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo Isi ihanganye na byo.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame yitabira Ibirori  byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 ya CARICOM, azanasangira ifunguro na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad & Tobago, Dr. Keith Rowley, ku wa Gatatu taliki ya 05 Nyakanga, 2023.

CARICOM ni Umuryango uhuriyemo ibihugu 15 byo ku Mugabane w’Amerika no mu Nyanja y’Antalantika, icyicaro cyawo kikaba giherereye i Georgetown muri Leta ya Guyana.

Muri ibyo bihugu harimo n’icya Haiti, cyugarijwe n’amabandi yayogoje abaturage, aho Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yasabye ko hakoherezwa ubutumwa bwa Loni bw’abapolisi kugira ngo bafashe igihugu gukemura icyo kibazo.

IVOMO: Imvaho Nshya

- Advertisement -

UMUSEKE.RW