Karim Kamanzi yabonye akazi mu cyiciro cya Mbere

Uwabaye umukinnyi ukomeye mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Karim Kamanzi yerekeje mu kipe yo mu cyiciro cya Mbere.

Karim Kamanzi [uri ibumoso] yatangiye akazi mu cyiciro cya Mbere
Nyuma yo kubona umutoza mukuru, ikipe ya Étoile de l’Est FC itozwa na Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso, yabonye umwungiriza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Maso wifuje gukorana na Nyandwi Idrissa wagiye muri Police FC, azungirizwa na Karim Kamanzi.

Umunyamabanga Mukuru wa Étoile de l’Est FC, Elia Byukusenge, yavuze ko bakiri mu biganiro n’abatoza batandukanye ariko aca amarenga ko Karim afite amahirwe yo kubona aka kazi.

Ati “Muri rusange turimo gushaka umutoza wungirije kuko ntawe dufite, rero turimo kuganira na benshi nawe arimo. Ibiganiro nibigenda neza azasinya ariko ubu ntakiraba ntabwo arasinya.”

Karim aherutse kubona Licence C CAF nyuma y’amahugurwa yahawe n’umwarimu w’abatoza uri ku rwego rwa CAF, Jimmy Mulisa.

Mu Rwanda, uyu mutoza yakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, Rayon Sports na APR FC. Yari mu Amavubi yakinnye igikombe cya Afurika mu 2004. Yakinnye mu Bubiligi mu makipe arimo K.A.S Eupen na Battice FC.

Karim yatsindiye Amavubi igitego cyahesheje u Rwanda inota rimwe imbere ya Guinée Conakry ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Lomami Jean ku munota wa 74 w’umukino.

RUTAREMARA SELEMAN KASULE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -