M23 yongeye gusabwa kurambika intwaro mbere y’ibiganiro na Guverinoma

Umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba mu bibazo bya Congo, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yasabye inyeshyamba zirangajwe imbere na M23 guhagarika imirwano mbere y’ibiganiro na Guverinoma ya Congo.

Abarwanyi ba M23 mu modoka bambuye ingabo za Leta ya Congo

Uhuru Kenyata yageze i Goma kuri uyu wa gatatu ajyanywe n’inama ya kabiri ihuje itsinda ryiga ku byazana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni inama yanitabiriwe na Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Congo, Jean-Pierre Bemba na Guverineri uyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru mu buryo bwa gisirikare, Lt.Gen. Ndima Kongba Constant.

Yitabiriwe kandi n’abahagarariye ingabo za Loni ziri mu butumwa mu Burasirazuba bwa Congo (Monusco) n’abandi

Ku rupapuro rw’ibanze harimo kureba uko inyeshyamba za M23 zakwamburwa intwaro zigashyirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Umutwe wa M23 ntiwemerewe kohereza intumwa muri iyi nama yiga ku bibazo biwureba nk’uko byagiye bigenda mu bihe bitandukanye.

Uhuru Kenyatta yavuze ko gushyira intwaro hasi no guhagarika imirwano “bizafasha abanye-Congo kubana mu mahoro bakabyaza umusaruro ubutunzi kiriya gihugu cyibitseho.”

Yashimangiye ko muri Kivu y’Amajyaruguru kubera uruvunganzoka rw’imitwe yitwaje intwaro, umutekano n’ubutabazi ku baturage bigerwa ku mashyi.

Yasobanuye ko bari mu isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe ku wa 30 Kamena i Nairobi ku kibazo cyo gushyira inyeshyamba za M23 ahantu hagenwe, zikazamburwa intwaro.

- Advertisement -

Mu bihe bitandukanye, umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyo kwamburwa imbunda ugashyirwa mu kigo icyo ari cyo cyose, ugaragaza ko ukeneye ibiganiro na Perezida Tshisekedi nta yandi mananiza.

Uyu mutwe uvuga ko mu kwifuza amahoro wubahirije ibyemezo by’abakuru b’ibihugu, urekura ibice wari warafashe none Leta ikaba yaratereye agati mu ryinyo idashaka ibiganiro.

M23 igaragaza ko ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ifashwa n’Ingabo za Leta ikomeje ibikorwa byo kwica no gusahura abaturage ari nako iyigabaho ibitero mu izina rya Guverinoma.

Mu mirwano yo ku wa 11 Nyakanga, umutwe wa M23 wigaruriye Santeri ya Bukombo nyuma yo kugabwaho igitero na Nyatura CMC/FDP.

Amakuru avuga ko abaturage benshi bahungiye i Nyanzale, Katsiru na Mashango nyuma y’imirwano yaguyemo abasivili 2 n’inyeshyamba 2 ku ruhande rwa Nyatura CMC/FDP.

Urusaku rw’imbunda rukomeje kumvikana muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru ari nako Leta ya Congo n’umutwe wa M23 bitana ba mwana ku bashoza intambara ku bandi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW