Minisitiri Bayisenge yasabye abagore kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Prof Bayisenge Jeannette yasabye ba rwiyemezamirimo b’abagore mu buhinzi kwigirira icyizere bagakataza mu kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho banishakamo icyateza u Rwanda imbere.

Minisitiri Prof Bayisenge Jeannette yasabye abagore kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu nama yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo b’abagore mu buhinzi bugamije iterambere rirambye, bahuguwe kandi bafashwa n’umuryango Women for Women Rwanda, ugamije iterambere ry’abagore.

Yabwiye ba rwiyemezamirimo b’abagore mu buhinzi ko Leta y’u Rwanda ifite politiki ihamye y’uburinganire kandi iha buri munyarwanda wese, umugore, umugabo, umuhungu, umukobwa, amahirwe angana mu murimo umuteza imbere, ugateza imbere umuryango n’igihugu muri rusange.

Minisitiri Bayisenge yavuze ko u Rwanda rutewe ishema n’intambwe abagore bafashijwe na Women for Women Rwanda bamaze kugeraho.

Yagaragaje ko hakiri imbogamizi zijyanye n’ubumenyi buke, amasoko make, gukoresha ikoranabuhanga, igishoro n’ibindi, asaba inzego zitandukanye ndetse n’abaterankunga kongera imbaraga mu bikorwa biteza imbere umugore.

Minisitiri Prof. Bayisenge yagarutse cyane ku bagore bakitinya usanga benshi bakiri mu buhinzi buciriritse, yizeza uruhare rwe mu kubegera bakabona amahirwe yose abari imbere.

Yagize ati “Ni ukubwira umugore ko ashoboye yifitemo imbaraga. Turusheho gukora twubaka ibirambye kandi twese hamwe twubake umuryango ushoboye kandi utekanye.”

Abagore barashima…

Abagore bahoze mu buzima bugoye batanze ubuhamya bw’uko bari babayeho mu bukene bukabije batazi gusoma no kwandika ariko nyuma y’amahugurwa bahawe na Women for Women Rwanda bakaba barateye imbere.

Murererehe Donatha wo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo yavuze ko yari umugore ukennye cyane kurusha abandi ,we n’umuryango we bari mu buzima bushaririye.

- Advertisement -

Yigishijwe guha agaciro imirimo y’umugore anasobanurirwa ko umugore yafata ku ifaranga ibyo yumvaga nk’inzozi.

Yagize ati “Mwarimu yaratubwiraga ngo ushobora gufata miliyoni nkumva ntibibaho kubera ko n’ibihumbi ijana nari ntarabitunga.”

Asoje amasomo yahawe, yatangiye akodesha umurima ku buso buto ahinga inyanya nyuma yinjira mu buhinzi bw’imiteja none ageze ku rwego rwo kuyicuruza mu mahanga, akaba amaze kwiteza imbere.

Yagize ati “Uyu munsi ngeze ku rwego rwa miliyoni eshanu y’u Rwanda kandi narazamutse, by’umwihariko umutware wanjye yabonye ibyo gukora, kuko amafaranga nabonye namuhaye igishoro atangira gukora butiki, ubu aracuruza nanjye nkahinga, twinjiriza hamwe.”

Ahobantegeye Leonie wo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga nawe yashishikarije abagore gutinyuka gukora bagateza imiryango yabo imbere.

Yavuze ko gukorana na Women for Women Rwanda byatumye bitinyuka kuko bari abantu bahugira mu mirimo yo mu rugo nyuma bashishikarizwa kwinjira mu mirimo ibyara inyungu, ubu bakora ku ifaranga.

Yagize ati “Ndabakumbuza gutinyuka bakegera bagenzi babo bamaze gusobanukirwa, dutangira Mituweli ku gihe, tugenda mu nzira ducyeye ntabwo tugitinya, ni ibyigiciro gikomeye.”

Murerehe Donatha avuga ko mu myaka iri imbere agomba kugura imodoka

Berna Rusagara, Umuyobozi Mukuru wa Women for Women Rwanda avuga ko barajwe ishinga no guteza imbere umunyarwandakazi cyane cyane mu iterambere rijyanye n’imibereho myiza ndetse n’ubukungu.

Avuga ko muri iyi nama bahuje abagore bakora imirimo y’ubuhinzi bugamije isoko n’inzego zitandukanye zirimo abikorera, ibigo by’imari ndetse n’abafite inshingano zo gushyigikira abagore mu iterambere ryabo, kugira ngo bahabwe amakuru bakeneye kugira ngo abafashe gukuraho inzitizi bagenda bahura nazo.

Yagize ati “Iyi nama iba igamije kugira ngo habeho ibiganiro muri ibyo byiciro kugira ngo bahe amakuru aba bagore. Turizera ko bizabafasha kugira ngo batere indi ntambwe mu gikorwa cyo kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye mu buhinzi.”

Imishinga ya ba rwiyemezamirimo b’abagore mu buhinzi igera kuri 15 yahize iyindi yahawe ibihembo mu rwego rwo kurushaho kubafasha kwigirira icyizere no gukorana imbaraga.

Muri iyi nama kandi habaye imurikagurisha rya ba rwiyemezamirimo b’abagore baturutse mu turere 7 aritwo Nyaruguru, Muhanga, Gasabo, Kicukiro Bugesera, Kayonza, na Rwamagana.

Abayobozi basabye abagore bari mu buhinzi kwitinyuka 
Ibyishimo byari byose aho bavuga ko bavuye kure habi cyane
Bavuga ko Leta y’u Rwanda ifatanyije na Women for Wome Rwanda babagaruriye ibyiringiro by’ubuzima bwiza

Iyi nama yari yitabiriwe n’abagore 125 bahagarariye abagera ku bihumbi 79 bahawe inyigisho na Women for Women Rwanda
Minisitiri Prof Bayisenge na Berna Rusagara umuyobozi Mukuru wa Women for Women Rwanda
Insanganyamatsiko y’uyu munsi ni uku yagiraga

 NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW