Muhazi yongereye amasezerano abakinnyi barimo Roméo wayifashije

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United yahoze ari Rwamagana City, bwameje ko bwamaze kongerera amasezerano abakinnyi babiri barimo Nduwimana Roméo uzwi nka Roumy nyuma yo kuyirekera mu Cyiciro cya Mbere.

Nduwimana Roméo aracyari muri Muhazi United mu myaka ibiri iri imbere

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2022-2023 idasubiye mu cyiciro cya Kabiri, ikipe ya Muhazi United ikomeje gushaka abakinnyi bazayifasha uyu mwaka ari na ko igumana abeza ba yo.

N’ubwo hari abo iyi kipe iri kugura, yanongereye amasezerano abeza ba yo barimo Nduwimana Roméo uzwi nka Roumy ukina mu busatirizi, na myugariro w’ibumoso, Mutijimana Janvier. Aba bombi bongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, yaje muri iyi mikino ubwo yari itangiye imikino yo kwishyura. Bisobanuye ko yari ayimazemo amezi atandatu gusa. Yayitsindiye ibitego birindwi muri shampiyona na bibiri mu gikombe cy’Amahoro. Yatanze imipira icumi yavuyemo ibitego.

Muhazi yatakaje rutahizamu mwiza wayifashije, Cédric Lisombo uri mu bayifashije kuguma mu cyiciro cya Mbere.

Roumy yafashije cyane iyahoze yitwa Rwamagana City

UMUSEKE.RW