Beatrice MUNYENYEZI n’ubwunganizi bwe mu rubanza aregwamo ibyaha bitandukanye birimo n’icya jenoside, yavuze ko mu nyandiko mvugo z’abatangabuamya hari ibitaranditswe neza, asaba ko byakosorwa kugira ngo imigendekere myiza y’urubanza ibeho.
Urubanza rwatangiye impande zombi zibwira urukiko ko zahuye n’ikibazo cyo kutabona uko zishyira imyanzuro muri shystem ihuza ababuranyi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko butashyize imyanzuro y’ibyo bavuga ku buhamya bwatanzwe n’abatungabuhamya kubera akazi kenshi.
Naho uruhande rwa Beatrice Munyenyezi rwabwiye urukiko ko ikoranabuhanga ryabagoye ntibashyirira ku gihe imyanzuro y’uko hari ibikwiye gukosoka mu nyandikomvugo z’abatangabuhamya, cyakora byakemutse umunsi wo kuburana.
Urukiko nyuma yo kumva impamde zombi rwasanze ibyo ababuranyi bavuga bifite ishingiro hanzurwa ko ibyabaye ntawabigizemo ubushake byatewe n’ikoranabuhanga no kugira akazi kenshi ku Bushinjacyaha.
Urukiko rwahaye umwanya uruhande rwa Beatrice Munyenyezi uregwa ngo havugwe ibitaranditswe neza mu nyandiko mvugo z’abatangabuhamya ngo bibe byakosoka.
Me Felecien Gashema ni we wabanje afata umwanya, avuga ko habonetse amakosa arindwi mu nyandikomvugo z’abatangabuhamya.
Irya mbere ikibazo cyagaragaye ku mutangabuhamya Pascasie Munyandekwe.
Uwo mutangabuhamya Pascasie ngo yabajijwe abakobwa bane bo Kwa Bihira bahungiye kuri Hotel Ihuriro uko baje kuhava?
- Advertisement -
Uwo mutangabuhamya Pascasie ngo yasubije ko babasize muri hotel, umwe muri bo bahasize bavuganye uba i Burayi amubwira ko bahakuwe n’Inkotanyi, uwo mutangabuhamya yongeyeho ko yanamubwiye ko atazashinja cyangwa ngo ashinjure ariko bitanditswe.
Me Gashema akomeza avuga ko ubuhamya bwa Jean Damascene Munyaneza yabajijwe ngo yibuka nka bangahe? Nta gisubizo cyanditswe kandi cyarasubijwe.
Me Gashema yavuze ko mu buhamya bw’umutangabuhamya wahawe amazina ya VAZ 035 Beatrice Munyenyezi yamubajije ati “Nyakubahwa mutangabuhamya mwatubwira niba mwari musanzwe muzi, Claire, Agnes na Aloysia? Maze umutangabuhamya na we avuga ko yari aziranye na Aloysia nyuma ya Jenoside ariko atari ko byanditswe.
Me Gashema kimwe n’ibindi bo babonye, avuga ko biramutse bikosowe byafasha mu migendekere myiza y’urubanza.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko iyo myanzuro y’ibitaranditswe neza babibonye uwo munsi bityo bahabwa umwanya bakazabyigaho bakabona icyo kubivugaho.
Urukiko rwavuze ko rushingiye ko impande zose zingana kandi ziba zigomba kugira icyo zivuga, uruhande rw’Ubushinjacyaha rukwiye guhabwa umwanya rukazabona icyo ruvuga ku byo abo ku ruhande rwunganira Munyenyezi bavuga ko bitanditswe neza.
Ikindi cyavugiwe mu rukiko ni uko hari umutangabuhamya wagarutsweho n’impande zombi, urukiko rwibwirije kumutumiza maze na we ntiyabemerera kubera impamvu avuga ko agira ihungabana.
Mu gusubiza urukiko yagize ati “Sinabasha gutanga ubuhamya kuko nahungabanye kugeza n’ubu mfata imiti bitewe n’iryo hungabana rituruka ku ngaruka natewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngira impungenge ko bishobora kongera kungiraho ingaruka.”
Béatrice Munyenyezi w’imyaka 53 y’amavuko yoherejwe mu Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Amarica ngo ahaburanire, ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango ku gihe cya leta yiyise iy’Abatabazi, akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.
Uyu Shalom Ntahobari n’umubyeyi we Pauline Nyiramasuhuko bahamijwe icyaha cya Jenoside bakatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwabo bwose muri gereza.
Béatrice Munyenyezi ari kugororerwa mu igororero rya Mageragere mu mujyi wa Kigali, aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo kwica n’icyaha cya jenoside, gutegura no gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside n’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu n’ibindi.
Munyenyezi aburana ahakana ibyaha, mu Rukiko rwisumbuye rwa Huye akaba yunganiwe na Me Bikotwa Bruce na Me Felecien Gashema.
Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 13/07/2023.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW