Musanze: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye

Mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, umushoferi yarokotse impanuka aho ikamyo yari atwaye yabuze feri igwa mu muhanda rwagati.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka, avuga ko impanuka yatewe n’uko imodoka yabuze feri mu gihe akirwana nayo ngo ayigarure ihita ihirima.

Amakuru avuga ko ubwo iriya modoka yacikaga feri uriya mushoferi yakoze ibishoboka ngo ntihitane ubuzima bwa benshi.

Umunyamabanga nshingwabiikorwa w’umurenge wa Busogo, Ndayambaje Kalima Augustin yavuze ko, iyo kamyo ikimara kugwa, habayeho ubutabazi bwihuse mu kurengera ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye aho k’ubw’amahirwe yayivuyemo ari muzima.

Ati “Iyo kamyo ikimara kugwa mu muhanda, twegereye umushoferi atubwira ko yabuze feri, aho zari zacitse mu gihe akirwana nayo ihirima mu muhanda, umushoferi ni muzima nta kibazo na kimwe yagize.”

Iriya kamyo yafunze umuhanda by’igihe gito mbere y’uko yegurwa ngo urujya n’uruza rubashe gukomeza.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -