Niger: Abasirikare birukanye Perezida Bazoum ku butegetsi

Abasirikare bo mu gihugu cya Niger bemeje ko birukanye ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum mu itangazo basomeye kuri Televiziyo y’Igihugu.

Abasirikare bemeje ko bahiritse Perezida Bazoum

Bashimangiye ko basheshe Itegekonshinga, bahagarika inzego zose ndetse bafunga imipaka yose y’igihugu.

 

Ku wa gatatu nibwo abasirikare n’abashinzwe umutekano wa Perezida, bafunze imihanda yose yerekeza ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu maze afungirwa mu iwe.

 

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023,  Koloneli Majoro (Col Maj) Amadou Abdramane, ari kumwe n’abandi basirikare icyenda bambaye gisirikare bamuri inyuma, yemeje ko bafashe ubutegetsi.

 

Yagize ati “Twebwe abasirikare n’abashinzwe umutekano twafashe icyemezo cyo gukuraho inzego za leta zose, zahagaritswe. Ibi bikurikiye gukomeza kuzahara kw’umutekano, ndetse n’ubukungu buhagaze nabi n’imiyoborere mibi”.

 

- Advertisement -

Yanavuze ko inzego zose za Leta zahagaritswe kandi ko abakuriye za Minisiteri bazita ku mikorere ya buri munsi.

 

Yahaye gasopo ibihugu byo hanze n’abandi bose bashaka kwivanga mu mitegekere ya kiriya gihugu ko bitazabagwa amahoro.

 

Yagize ati Imipaka yo ku butaka no mu kirere irafunze kugeza ibintu bisubiye mu buryo”.

 

Yongeyeho ko hashyizweho umukwabu wa nijoro (igihe abaturage basabwe kuba bari mu ngo), guhera saa yine z’ijoro (22:00) ku isaha yaho kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00), kuzageza igihe hazatangwa irindi tangazo.

 

Col Maj Abdramane yavuze ko abasirikare barimo kubikora mu izina ry’inama nkuru yo kurinda igihugu, cyangwa ‘Conseil National pour la Sauvegarde de la Patrie’ (CNSP).

 

Perezida Bazoum, w’imyaka 63, watowe binyuze muri demokarasi mu mwaka wa 2021, ni inshuti ikomeye y’Ubufaransa na Amerika n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba.

 

Niger yabayemo guhirika ubutegetsi inshuro enye kuva yabona ubwigenge mu 1960 yigobotoye ubukoloni bw’Ubufaransa, ndetse yabayeho amagerageza menshi yo guhirika ubutegetsi.

Perezida Mohamed Bazoum afungiye iwe mu rugo

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW