“Nta muryango w’iwacu wubatse iyi nzu ariko ngiye kuyiryamamo,” ibyishimo by’umuturage

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abayobozi ku rwego rw'Intara n'Akarere bayoboye umuhango wo gutuza abaturage mu mudugudu w'icyitegererezo w'Akanyange

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Karangazi bagaragaje ibyishimo nyuma yo gutuzwa mu Mudugudu urimo inzu zigezweho, umwe yavuze ko mu muryango wabo ari we wa mbere ugeze kuri uru rwego.

Abayobozi ku rwego rw’Intara n’Akarere bayoboye umuhango wo gutuza abaturage mu mudugudu w’icyitegererezo w’Akanyange

Ati “Ni ibyiza, nta muryango w’iwacu wubatse iyi nzu ariko ngiye kuyiryamamo.”

Kuri uyu wa Gatandatu Abayobozi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, ab’akarere ka Nyagatare bayoboye umuhango wo gutuza abaturage 120 mu mudugudu w’Akayange, mu Kagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi.

Imiryango 120 yimuwe aharimo gutunganywa icyanya cy’ubuhinzi n’ubworozi bugezweho n’umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, ugamije gutunganya ahantu hanini hazakorerwa imishinga migari y’ubworozi n’ubuhinzi bugamije kugemurira isoko.

Uretse iriya miryango 120, hari indi miryango 72 yamaze gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Shimwa Paul.

Indi miryango 120 isigaye na yo, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko izatuzwa mu mudugudu wa Rwabiharamba.

Ni inzu zijyanye n’igihe, abazitujwemo ni abafite ubutaka ahakorera umushinga Gabiro Agribusiness Hub

Mayor w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko umushinga Gabiro Hub watanze amahirwe; kuko hari abantu batangiye kuwubonamo akazi.

Ati “Hari abantu ufashije kubona amacumbi meza ugereranyije n’aho babaga, nzi ko buri wese yatangiye gusarura ku bikorwa by’uyu mushinga  kandi abyishimiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana yasabye abaturage kugira umuhigo ko aho batujwe hazaba ahantu h’amahoro hazira icyaha, bakagira isuku, kandi bakabana kivandimwe.

- Advertisement -

Ati “Urebye aya mazu uburyo yubatsemo, ukareba ibikorwaremezo bihari, bikwereka ko dufite Abayobozi beza, bahoza umuturage ku isonga.”

Yakomeje agira ati “Turabasaba kuyabungabunga muyitaho, ibati ryavaho mukarisubizaho, ikirahure cyavamo mukagisubizamo.”

Uretse ubwiza bw’inzu bugaragarira inyuma, ni ahantu hari n’ibindi bikorwa remezo birimo n’amashanyarazi.

Abaturage bahawe na bimwe mu bikorsho byo muri salon
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana
Mayor w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen

UMUSEKE.RW