Nyamagabe: Abavomaga mu kabande barishimira amazi meza bahawe

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abaturage batangiye kuvoma amazi meza begerejwe
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Shaba, mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, baravuga ko bagiye kongera imbaraga mu gutegura amafunguro afite isuku no kwita ku isuku y’umubiri n’imyambaro.
Abaturage batangiye kuvoma amazi meza begerejwe

Abaturage babitangaje, ubwo hatahagwa umuyoboro w’amazi Kumuganza-Shaba wubatswe ku bufatanye na Water Aid Rwanda mu murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Bankundiye Annociatha, utuye mu Kagari ka Shaba mu Murenge wa Kitabi, avuga ko nyuma yo kubona amazi meza, bagiye gusezerera indwara zituruka ku mwanda.
Yagize ati “Ubundi mu gihe twateguraga amafunguro byatugoraga kubona amazi meza, twavomaga mu kabande kandi nabwo amazi twavomaga yari ibirohwa, ugasanga  biratugoye mu kwita ku isuku y’ibiribwa, ubu tugiye gusezerera indwara zituruka ku mwanda turashimira abayobozi bacu.”
Barutwanabo Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko bari bafite ikibazo cy’uko abana babo bakererwaga ku ishuri kubera ko babanzaga kujya gushaka amazi bityo bikabadindiza mu masomo yabo.
Ati“Urabona nk’ababyeyi twazindukaga tujya gushaka imibereho, mbere yuko abana bajya kwiga twabategekaga kujya kuvoma ugasanga umwana nk’amasomo y’amasaha abiri ya mbere ntayize kubera kuvoma kure kandi nabwo ari ukuvoma amazi mabi ariko ubu noneho biracyemutse.”
Jean Paul Mbarushimana, Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Water Aid Rwanda, wanagize uruhare mu kubaka uyu muyoboro wa Kumuganza-Shaba yasabye abaturage bo muri Shaba kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi begerejwe kandi bakanakoresha ayo mazi mu rwego rwo kwishimira isuku n’isukura.
Yagize ati “Aya mazi babonye, turabasaba kuyafata neza, bagafata neza ibikorwa remezo by’amazi kandi noneho tukabasaba no kuyakoresha bakagira isuku yaba ku mubiri, yaba mu ngo  n’ibikoresho byose bakoresha.”
Habimana Thadée, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko ibi bikorwa bafashwamo n’abafatanyabikorwa, bizatuma bagera kuri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yo kugeza amazi meza ku baturage.
Yagize ati “Nubwo umubare utihuta NST1(gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi) turacyasigaranye umwaka, dufite icyizere ko umubare uzaba wazamutse (w’abaturage bagerwaho n’amazi meza), imbogamizi yari yabaye  ni amikoro kandi amikoro yarabonetse turizera ko NST1 tuzayisoza twarazamuye igipimo cy’amazi.”
Umuyoboro wa Kumuganza-Shaba, byitezwe ko uzajya uha abaturage amazi meza, bagera ku bihumbi bitatu, ukaba unagaburira ibigo bibiri by’ishuri aribyo Urwunge rw’amashuri rwa Shaba n’ishuri ribanza rya Muyange, hakiyongeraho n’ikigo Nderabuzima cya Shaba. Ukaba ufite amavomero 11.
Mbarushimana yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bahawe
Abajyanama b’ubuzima bishimiye ko begerejwe amazi meza
Abayobozi bigenzurira uko amazi meza yegerejwe abaturage aza
Habimana Thadee yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu mibereho myiza y’umuturage
THEOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe