Baguye mu kantu nyuma yo kubona umugabo amanitse mu kiziriko

Nyamasheke: Umugabo witwa Hagenimana Emmanuel w’imyaka 45 wo mu Karere ka Nyamasheke bamusanze mu gikoni amanitse mu mugozi yapfuye, birakekwa ko yiyahuye.

Akarere ka Nyamasheke mu ibara ritukura

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 02 Nyakanga 2023, urugo rwe rwahoragamo amakimbirane.

Abatuye Umudugudu wa Rugarama, Akagari ka Bisumbo mu Murenge wa Cyato bavuga ko batunguwe no gusanga uwo mugabo mu kiziriko cy’ihene amanitse mu gikoni.

Kanani Benoit, Umukuru w’Umudugudu wa Rugarama yatangaje ko ahagana i saa yine z’ijoro ryo ku wa 01 Nyakanga yahuye na Hagenimana n’umugore we batonganira mu muhanda, abasaba guha amahoro abaturanyi, iby’abo bikazacocwa habona.

Avuga ko umugore yashinjaga umugabo kunywera amafaranga yose yari afite ndetse no kubima agakarita baguriraho umuriro w’amashanyarazi.

Mudugudu avuga ko mu guhosha iyo rwaserera yagiye kureba kuri cash power y’uwo muryango akuraho nimero aziha umugore kugira ngo agure umuriro w’amashanyarazi.

Mudugudu Kanani mu gitondo cyo ku wa 02 Nyakanga ubwo yiteguraga kujya kunga uwo muryango, ngo yatunguwe n’inkuru mbi yashyikirijwe n’umugore wa nyakwigendera ko basanze amanitse mu kiziriko cy’ihene mu gikoni.

Ni igikoni uriya mugabo ngo yari amaze iminsi ibiri araramo kubera kutumvikana n’umugore we bashinjanya gucana inyuma.

Mudugudu yagize ati ” Natunguwe no kumva umugore angezeho saa 06:20 z’igitondo ambwira ko bakinguye igikoni bagasanga umugabo amanitsemo yiyahuye, nagenda ngasanga koko aramanitse yapfuye.”

- Advertisement -

Uriya mugore avuga ko n’ubwo basanze umugabo we amanitse mu kiziriko mu gikoni yari yagifungiye inyuma ubwo umugabo we yasubiraga mu kabari.

Aha niho abaturanyi buriya muryango bahera bavuga ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe nyuma akazanwa muri icyo gikoni.

Abatanze amakuru bavuga ko basanze Hagenimana yambaye ikoti n’ingofero anagana mu mugozi ariko nta kimenyetso cy’ikintu yaba yuririyeho ajya muri uwo mugozi.

Bavuga ko uyu mugore hari ubwo aherutse kwihimura ku mugabo we amubwira ko yabonye uwo babyumva kimwe anamwereka igitenge yamuguriye.

Nyakwigendera nawe ngo yari afite inshoreke yanabyayeho umwana aho umugore yamushinjaga kurarurwa n’abagore.

Nyakwigedera yigize gufungwa azira gukomeretsa umugore we nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu aza kurekurwa.

Kugeza ubu iperereza rikaba ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyahitanye Hagenimana Emmanuel.

IVOMO: BWIZA.COM

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW