Nyuma ya Melodie, Bahati yaje gukorana n’abandi bakunzwe mu Rwanda- AMAFOTO

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bruce Melodie yakira Bahati ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali

Bahati wo muri Kenya nyuma y’uko akoranye indirimbo “Diana” na Bruce Melodie, yageze i Kigali aho yaje mu bikorwa birimo kuyimenyekanisha no gukorana n’abahanzi bagezweho mu Rwanda.

Bruce Melodie yakira Bahati ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali

Uyu muhanzi yageze i Kigali ahagana 22:30 mu ijoro ryo ku wa 03 Nyakanga 2023. Aho yari aherekejwe n’abamwe mu bagize ikipe bakorana mu bikorwa bya muzika.

Bahati wakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaza kubitera umugongo yavuze ko ari umugisha kuba ku nshuro ya Kabiri yongeye gukandagira mu Rwanda, yaherukaga mu bihembo bya Groove Awards.

Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yakiriwe n’umuhanzi Bruce Melodie, ugiye kumufasha kumenyekanisha indirimbo bakoranye no kumuhuza n’abandi bahanzi bo mu Rwanda.

Indirimbo Bahati aherutse gukorana na Bruce Melodie bahimbiye umugore we “Diana Bahati” iri mu zikunzwe cyane i Nairobi n’i Kigali.

Ni indirimbo yateje amatati ubwo yajyaga hanze ku wa 21 Kamena 2023 igahita isibwa nyuma y’isaha, kubera kwica amasezerano bivugwa ko kuva muri 2020 yari afitanye n’abitwa Ziiki Media, basanzwe bagurisha ibihangano by’abahanzi.

Yavuze ko nta ruhare yagize mw’isibwa ry’indirimbo ye kuri Youtube ko habaye kutumvikana n’abacuruzaga indirimbo ze.

Yagize ati ” twarabikemuye, iyo aba ari ugushaka kuvugwa nakuramo imyenda nkagenda nambaye ubusa, navugwa hose.”

Yabwiye umunyamakuru wa UMUSEKE, ko gukorana na Bruce Melodie byafunguye amarembo mu Karere kuko ari umwe mu bahanzi beza kandi bakunzwe by’umwihariko muri Kenya.

- Advertisement -

Yagize ati ” Turareba twese kuzamura umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba kandi nizera ko gukorana bigira uruhare mu guhuza EAC. Murabizi u Rwanda na Kenya turi abavandimwe.”

Bruce Melodie nawe yashimangiye ko gukorana na Bahati ari iby’igiciro kuko ari umuhanzi mwiza kandi afite icyo yihariye mu bo bamaze gukorana.

Yagize ati ” Bahati ni umntu wihariye ku ruhande rwe, twakoranye indirimbo kandi abantu barayikunda, rero mu byo dukomeje harimo gukora izindi ndirimbo kugira ngo birusheho kuba byiza.”

Bahati yavuze ko yahisemo kuza mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano bye kubera ko akunda u Rwanda kandi ahafite n’abakunzi benshi.

Yahishuye kandi ko hari abahanzi biteguye gukorana indirimbo barimo Producer Element umaze kugwiza igikundiro imbere mu Rwanda no hanze.

Bahati yasabye kandi Bruce Melodie ko bakorana indi ndirimbo kuko “Diana” bakoranye yishimiwe n’abakunzi b’umuziki haba mu Rwanda muri Kenya n’ahandi.

Mu gihe kingana n’icyumweru Bahati azamara mu Rwanda biteganyijwe ko azaganira n’itangazamakuru n’abandi bafatanyabikorwa.

Bahati yashimye uburyo yakiriwe na Bruce Melodie mu Rwanda
Umunyamakuru Lucky Nzeyimana ari mu baje kwakira Bahati

Mu modoka y’umuzinga, Melodie yahaye ikaze Bahati mu Rwanda

Reba hano indirimbo Diana by Bahati ft Bruce Melodie

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW