Rusizi: Umupadiri wo muri Diyoseze ya Cyangugu, Paruwasi ya Nkanka, abajura baherutse gukubirana bakamwambura ibyo yari afite byose, arashimira Polisi y’igihugu yamufashije kubigarura.
Uyu mupadiri witwa Simon Uwiringiyimana, abajura bamukubiranye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga, 2023 ku isaaha ya saa mbiri z’umugoroba (20h00) asohotse mu kiliziya bamwambura ibyangombwa birimo perimi, ibyangombwa bya moto, telefoni y’akazi n’amafaranga.
Yabwiye UMUSEKE ko Polisi y’igihugu ku wa Gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2023 ku isaaha ya sakumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) yamushyikirije telephone y’akazi yari yambuwe n’abajura.
Ati “Nimumfashe gushimira Polisi y’Igihugu cyacu ku bwitange n’umurava bakorana akazi kabo. None bakaba bamfashije nkaba naraye mbonye telephone y’akazi nari nambuwe n’abajura”.
Uyu mupadiri yakomeje ashimira n’itangazamakuru ya Umuseke na BTN TV ryamukoreye ubuvugizi.
MUHIRE Donatien
Umuseke.rw/ i Rusizi.