Perezida Paul Kagame kuwa 27 Nyakanga 2023, yagiranye inama n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS.
Kuri twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ntabwo batangaje ingingo zaganiriweho.
Iyi nama ibaye mu gihe tariki 7 Kamena 2023, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye babiri mu basirikare bakuru mu ngabo z’igihugu.
Usibye aba, hirukanwe kandi abandi basirikare 116 naho abagera ku 112 amasezerano yabo araseswa.
Perezida Kagame yanakoze amavugurura ahindura ubuyobozi bukuru mu Gisirikare cy’u Rwanda, aho nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo yagizwe Lt Gen Mubarakh Muganga asimbuye Gen Jean Bosco Kazura.
Ni mu gihe Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Gen Maj Albert Murasira
Umukuru w’igihugu aheruka kandi kuzamura mu ntera abarimo umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Felix Namuhoranye amuha ipeti rya CG (Commissioner General).
- Advertisement -
Iyi inama iteranye mu gihe hashize igihe gito umusirikare w’u Rwanda wo mu butumwa bwo kugarura ituze muri Centrafrique, buzwi nka MINUSCA,Sgt Tabaro Eustach yiciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro ubwo yari ari ku irondo.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW