Perezida Kagame yambitse umudari Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville

Perezida Kagame yambitse mugenzi we wa  Congo Brazzaville  Denis Sassou Nguesso, umudari w’icyubahiro witwa Agaciro kubera imiyoborere ye idasanzwe no guharanira ko Afurika iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.

Perezida Kagame yambitse mugenzi we wa Repubulika ya Congo Denis Sassou Nguesso, umudari w’icyubahiro witwa Agaciro

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, muri Kigali Convention Center  ubwo  yamwakiraga ku meza.

Ni umuhango wabanjirijwe n’ibiganiro byo mu muhezo bigamije kunoza ubufatanye n’ubushuti bw’ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku mibanire  ndetse hanasinywa amasezerano y’ubufatanye agamije kurushaho guteza imbere imishinga imwe n’imwe ibihugu bihuriyeho.

Umudali w’icyubahiro “Agaciro’ uhabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa guverinoma, umukuru w’Umuryango Mpuzamahanga cyangwa umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW