Perezida Kagame yazamuye mu ntera umuyobozi mukuru wa Polisi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye amuha ipeti rya Commissioner General, CG.

DCG Felix Namuhoranye yahawe ipeti rya CG muri Polisi y’u Rwanda

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo DCG Namuhoranye Felix yagizwe umuyobozi wa Polisi asimbuye CG Dan Munyuza, wari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe Namuhoranye we yari asanzwe ari umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa.

Mu bandi icyo gihe bahawe inshingano nshya barimo CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, na ho Col Kanyamahanga Celestin aba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Icyo gihe yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye akamuha inshingano zo kuyobora Polisi y’u Rwanda kugira ngo akomeze gutanga umusanzu we mu mutekano w’igihugu.

Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika ku nama atugira n’imirongo migari yaduhaye mu rwego rwo kuzuza inshingano zacu.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW