Police yabonye abazungiriza Mashami Vincent

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwamaze guha amasezerano abatoza babiri, Bisengimana Justin na Nyandwi Idrissa, bazaba abungiriza muri iyi kipe.

Abatoza babiri bazaba bungirije Mashami Vincent

Aba batoza bombi, bahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa. Bisengimana azaba ari umutoza wa Mbere wungirije, mu gihe Nyandwi azaba ari umwungiriza wa Kabiri.

Aba baje, babisikana na Kirasa Alain watandukanye n’iyi kipe nyuma y’imyakaibiri yari ayimazemo nk’umutoza wungirije muri iyi kipe y’abacunga umutekano.

Justin ni ku nshuro aje muri iyi kipe nk’umwungiriza, nyuma yo gukorana na Seninga Innocent. Mu mikino ibanza ya shampiyona, yatozaga Espoir FC y’i Rusizi, ariko bahita batandukana kubera umusaruro nkene.

Nyandwi we yari umutoza wongerera ingufu abakinnyi mu kipe ya Musanze FC, ariko ubwo amasezerano ye yari arangiye, ikipe ntiyifuje gukomezanya na we.

Umutoza mukuru wa Police FC, Mashami Vincent, ayimazemo umwaka umwe ariko amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko yongerewe andi y’umwaka umwe.

Bisengimana yatoje amakipe arimo Sunrise FC, Espoir FC, Bugesera FC, Rutsiro FC na Police FC yabayemo yungirije Seninga Innocent.

Bisengimana Justin (uri iburyo) agarutse muri Police FC ku nshuro ya Kabiri
Nyandwi Idrissa yari umutoza muri Musanze FC

UMUSEKE.RW