RDF irashinja igisirikare cya Congo gushaka imbarutso yo gutera u Rwanda

Itangazo risubiza iry’igisiirkare cya Congo, ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buvuga ko ari ibinyoma bigamije kuyobya no gukwiza propaganda, hagamijwe kubona impamvu yo gufatanya na FDLR gutera u Rwanda.

Ikirango cy’ingabo za RDF

Kuri uyu wa Gatanu nibwo igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyasohoye itangazo risubiza iryo igisirikare cya Congo kivuga ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwayo, muri Kivu ya Ruguru.

RDF ivuga ko iryo tangazo ryasohowe na FARDC, tariki 27 Nyakanga, 2023, rishinja ingabo z’u Rwanda ibinyoma.

Rigira riti “Ni ibirego bidafite igihamya, bijyanye n’umurongo Congo imazeho igihe wo gutanga amakuru atariyo, na propaganda zigamije kwanga kwerura ko ubuyobozi bwananiwe gusigasira amahoro n’umutekano ku mbibi zayo, igakomeza gushyigikira, guha intwaro no kurwana ifatanyije n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda.”

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko uyu murongo Congo irimo wo gushinja ibinyoma, no gushoza intambara, ugamije kuba impamvu yo gushaka gutera u Rwanda, ifatanyije na FDLR.

Abanyamakuru bo muri Congo, bamwe bavuze ko hari umusirikare w’u Rwanda “warashwe n’abo muri Congo ku wa Kane, ahitwa Rutagara, muri Gurupema ya Buvira, muri Teritwari ya Nyiragongo”, ngo yari akurikiye ku butaka bwa Congo abakora magendu.

RDF ntiyigeze imuvugaho, kuko ivuga ko itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Congo, ari ibinyoma.

Ku wa Kane tariki 27 Nyakanga, 2023 igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo rivuga ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bw’icyo gihugu ahagana saa tatu za mu gitondo, bagera hagati ya borne ya 13 n’iya 17, bagamije gutanga “umusada” no kuvogera nkana ubusugire bwa Congo.

Congo ivuga ko abasirikare b’u Rwanda bageze hariya bahirukanye abaturage, ndetse ngo bakozanyijeho n’itsinda ry’abasirikare ba Congo bagiye kuhacungira umutekano.

- Advertisement -

Itangazo rigira riri “Mu mirwano yakurikiye, abasirikare ba Congo batsimbuye ab’u Rwanda, basubira ku butaka bwabo.”

Congo yibukije ko tariki 19 Nyakanga, 2023 na bwo yasohoye itangazo rivuga ku kuvogera ubusugire bwayo bikozwe n’igisirikare cy’u Rwanda, gusa iri tangazo na ryo u Rwanda rwaryamaganiye kure, ruvuga ko itangazo Congo yavugaga ko isubiza ritabayeho.

 

Ibi bihugu byombi bikomeje guterana amagambo, Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, u Rwanda rugashinja Congo gukorana no gufasha byeruye umutwe wa FDLR.

Hashize igihe gito Lt Col Ryarasa William umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu avuze ko FDLR yateguye kugaba ibitero ku Rwanda, cyane i Rubavu.

Umugambi mubisha wa FDLR i Rubavu watahuwe

UMUSEKE.RW