Imirimo yo kubaka urugomero rufasha mu gutangira imyuzure ituruka ku mugezi wa Sebeya yageze ku musozo nkuko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB).
Uru rugomero rushya rufite ubushobozi bwo kubika amazi angana na meterokibe hafi 2,000,000 rukaba rwubatswe Murenge wa Kanama, mu Karere Rubavu, kimwe mu bice byibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe umwaka wa 2023.
Imyuzure iterwa n’umugezi wa Sebeya yangizaga ibihingwa, igatwara imitungo ndetse n’ibikorwaremezo idasize n’ubuzima bw’abantu muri rusange.
Uru rugomero rwitezweho gufata amazi yatezaga iyi myuzure aho ruzajya rutangira amazi, rukayagabanyiriza umuvuduko rukayabika bityo akaza kugenda buke atagize ibyo yangiza.
Bimwe mu bice imyuzure iva ku mugezi wa Sebeya yakundaga kwangiza birimo igice cy’ubucuruzi cya Mahoko (Centre Mahoko) giherereye mu Murenge wa Nyundo.
Uru rugomero runini ruje rwiyongera ku bindi bikorwa byo kurwanya imyuzure iterwa n’umugezi wa Sebeya birimo urugomero ruto rwa Sebeya, umuyoboro w’amazi wa Bukeri ndetse n’inkuta zitangira imyuzure iterwa n’imigezi ya Gisunyu na Karambo yimena muri Sebeya.
Hanatewe kandi amashyamba, ibiti bivangwa n’imyaka, hahangwa amaterasi ndinganire mu rwego rwo kurwanya isuri yavaga mu misozi ikikije Sebeya, hatangwa ibigega bifata amazi y’imvura, abaturage borozwa amatungo ndetse bahabwa akazi muri ibi bikorwa.
Mu mwaka wa 2019 nibwo hatangiye ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cya Sebeya binyuze bikorwa birimo gutera amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, guhanga amaterasi y’indinganire no gutanga ibigega bifata amazi ku baturage.
Ibi bikorwa byose byakozwe mu mushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanyen’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bidukikije (IUCN).
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW