Ruhango: Umugabo witabiriye ibirori by’umubatizo yasanzwe mu mugozi

Ishimwe Gerard  uri mu kigero cy’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Ruhango wari uvuye i Kigali agiye gusura ababyeyi no gutaha ibirori bya batisimu by’umwana wa mushiki we ( mwishywa we), yasanzwe mu mugozi yapfuye.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023, bibera mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira Francois Regis, yabwiye UMUSEKE ko amakuru yamenyekanye mu rukerera.

Yagize ati “Twabimenye mu rukerera ko bikekwa ko yapfuye yiyahuye hanyuma tujyayo dusanga nibyo. RIB ijyayo ireba ibyabaye, hakorwa iperereza ry’ibanze.”

Gitifu Gasasira avuga kugeza ubu hataramenyekana intandaro yo kwiyambura ubuzima ndetse ko yari asanzwe aba mu mujyi wa Kigali.

Ati “Urumva ni umuntu utari usanzwe aba aho, yahaje avuye i Kigali aje gusura ababyeyi be. Nabo batungurwa no kubona ibyo byabaye.”

Uyu mugabo wari  umaze umwaka arongoye ngo yasize yanditse urwandiko avuga ko “napfa ntihazagire umuntu umuririra.”

Gitifu Gasasira yagiriye inama abaturage yo kutiyambura ubuzima no gutangira amakuru ku gihe .

- Advertisement -

Yagize ati “Nta muntu ukwiye kwiyambura ubuzima atihaye, n’abemera Imana tuziko ari icyaha, nta mpamvu. Icyaba icyo ari cyo cyose, ntabwo umuti ari ukwiyambura ubuzima utihaye.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW