Ruhango : Umugabo yatemye batatu  barimo umugore na nyirabukwe

Hagenimana Vincent w’imyaka 30 wo mu Karere ka Ruhango yatemeye abantu batatu barimo nyirabukwe,umugore we na muramu we arangije ariyahura.

Ibi byabaye ahagana  saa yine z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023, bibera mu Kagari ka Kamusenyi,Umudugudu wa Kinama,Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Byimana(admin) ,Musabyimana Marie Claire, yabwiye UMUSEKE ko uumurambo we wabonetse mu gitondo bikekwa ko nyuma yo gukora ayo mahano yahise yiyahura.

 Musabyimana yagize ati “Hari uwo dukeka ko yiyahuye kuko yasanzwe munsi y’umunara, bigaragara ko yanangiritse nk’umuntu dukeka ko yaba yari amaze gukora ibikorwa bitari byiza,arimo ashakishwa yari yateye kwa sebukwe,atema nyirabukwe,umugore we na muramu we.”

Uyu muyobozi avuga ko umugore w’uyu mugabo yari yarahukanye agasubira mu rugo nyuma yo kugirana amakimbirane.

Yongeraho ko mu masaha yo ku mugoroba yateye urugo rwa sebukwe aho umugore yahukaniye.

Ati “Ninjoro nibwo yagiye kwa sebukwe abagwa gitumo, atema umugore, nyirabukwe na muramu we(murumuna w’umugore).”.

Musabyimana avuga ko hataramenyekana intandaro y’amakimbirane bari bafitanye ariko ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigirire yagiriye inama abaturage kurushaho kwicungira umutekano.

Ati “Buriya abantu bafitanye amakimbirane hari igihe umuntu ukora ibara nk’iryo aba yaragiye abivuga,bakumva hari umuntu ufite amagambo mabi,ufite amahane nkuko amakuru agatangwa kare kugira ngo icyaha gikumirwe.”

Aba uko ari batatu bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kabgayi kwitabwaho n’abaganga.Umurambo  nawo wajyanywe kuri ibyo bitaro gukorerwa isuzuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW