Rusizi: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana we wagize ubumuga bukomatanyije

Uwimana Anne Marie wo mu Karere ka Rusizi wabyaye umwana ufite ubumuga bukomatanyije, arasaba ubufasha kugira ngo avuzwe.
Hirwa Promesse amaranye imyaka 10 ubumuga bukomatanyije

 

Uyu mubyeyi asanzwe arera abana batanu yatanwe n’umugabo akimara kubyara umwana ufite ubumuga, atuye mu Mudugudu wa Gahwazi, Akagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe.
Umwana we w’umuhungu ufite ubumuga bukomatanyije yitwa Hirwa Promesse ntazi ubuzima bwiza kuva yavuka.
Ni umwana ukorerwa buri kimwe cyose aho yicaye kuko atabasha guhaguruka cyangwa ngo abe yabasha gukina n’abandi.
Uwimana nyina wa Hirwa yabwiye UMUSEKE ko ibyo yari atunze byose yabigurishije kugira ngo abashe kumuvuza ariko ubushobozi bugashira atarakira.
Avuga ko ubwo umwana yuzuzaga imyaka itanu umugabo yamutaye mu nzu avuga ko atakomeza kurera umwana ufite ubumuga ubu bakaba batazi aho atuye.
Uyu mubyeyi ashengurwa no kuba uyu mugabo yarikoreye ibyo mu nzu byose yewe n’igare ry’abafite ubumuga yari afite akarijyana.
Yagize ati ” Ntabwo nzi aho yagiye, hari aho tujya kuba bagaduha akato bakatwinuba, ubu ni umuntu wadutije inzu yo kubamo.”
Uwimana avuga ko yazengurutse ibitaro byose avuza kugeza ubwo amafaranga yamushiranye maze ahebera urwaje.
Avuga ko atewe impungenge n’ubuzima bw’uyu mwana cyane ko bimusaba ko ahantu hose agiye amuheka akamujyana.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko agorwa no kubona ibitunga umwana we n’ibikoresho by’isuku bitewe n’imiterere y’ikibazo afite.
Uwimana agorwa kandi no kubona amafunguro y’abandi bana by’umwihariko akaba abagamiwe no kutagira icumbi kuko inzu arimo nayo yenda kugwa yayitijwe n’umugiraneza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihundwe butangaza ko butari buzi ikibazo cya Uwimana n’umuhungu we gusa ngo bugiye gukora ibishoboka byose ngo ahabwe ubufasha.

Ingabire Joyeux, Umuyobozi w’umurenge wa Gihundwe yagize ati “Sinari mbizi ndabikoraho abone ubutabazi.”
Umugiraneza wifuza gufasha uyu murayngo nimero ya telefoni  ni 0789748866 yanditse ku mazina ya Uwimana Anne Marie.
Uwimana Marie Anne arasaba abagiraneza na Leta kumufasha kuvuza umwana we
Inzu bacumbitsemo ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi