Rwanda: Umwana yiganye iby’umunyarwenya ”Mitsutsu” yishyira mu mugozi

Umwana w’imyaka 11 wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yiganye imwe muri filime z’umunyarwanda uzwi nka ‘Mitsutsu’ akina yiyahura, na we yimanika mu mugozi arapfa.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Kaniga, mu Murenge wa Kinigi.

Umwe mu bana bamubonye avuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk’unyerera, biza kurangira ashizemo umwuka.

Yagize ati “Yari ari kwigana filime ya Mitsutsu maze amanika umukandara, amaze kuwumanika mpita njya guhamagara mama nsanga byarangiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu, ISHIMWE Aime, yabwiye UMUSEKE ko bivugwa ko umwana yiganaga abanyarwenya Nyarwanda bazwi nka “Mitsutsu na Nsabi”, umwana na we bimuviramo urupfu.

Yagize ati “Abana bakubwira ko barimo bigana abo bita ngo ni ba Nsabi na Mitsutsu, ni filimi iba yarabayemo n’icyo kintu (kwiyahura), umwana akaba ari we yigana.”

Gitifu yagiriye inama ababyeyi agira ati “Byaye bitunguranye, icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana babo, haba mu matelefoni na televiziyo, bakababwira ko hari ibintu badakwiye kureba, hatazagira undi bihitana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier avuga ko hari gukorwa iperereza kuri urwo rupfu rutunguranye.

- Advertisement -

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko umwana w’imyaka 11 yaba afite mu mutwe kwiyahura. Reka dutegereze ibyo iperereza riza kugeraho mu makuru arambuye. Ni ibyago ku muryango, ku Karere, igihugu, uwo mwana yashoboraga kuziga akazavamo ugirira akamaro igihugu. Turihanganisha umuryango.”

Umurambo w’uwo mwana ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 wahise ushyingurwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW