Serge Brammertz yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammertz Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2023, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu Karere ka Ngororero.

Serge Brammertz yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu Karere ka Ngororero

Yari ahekejwe n’umushinjacyaha mukuru w’uRwanda, Aimable Havugiyaremye ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero Christophe Nkusi.

Serge Brammertz yavuze ko uru rwego ruzakomeza gutanga umusanzu mu gufata abakekwaho icyaha cya Jenoside bacyihishe hirya no hino ku isi.

Mu rugendo arimo mu Karere ka Ngororero yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, ari naho bikekwa ko Fulgence Kayishema uheruka gufatirwa muri Africa y’Epfo tariki 24 Gicurasi 2023 yakoreye ibyaha.

Brammertz  arahura  kandi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bamuhe ubuhamya bw’uruhare rwa Kayishema muri aka karere  anaganire n’abayobozi bo muri kariya gace.

Nyuma i Kigali, Serge Brammertz azagirana ibiganiro n’abahagarariye umuryango wa IBUKA.

Uruzinduko rwe rwatangiye  kuwa Mbere tariki 24 Nyakanga azarusoza tariki 28 Nyakanga, 2023.

Urwego rwa IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) ruvuga ko Brammertz azaha amakuru abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bijyanye n’ifatwa rya Kayishema, n’ibizakurikiraho ku rubanza rwe.

Azanababwira ibijyanye n’urubanza rw’umunyemari Kabuga Felicien na rwo rukomeje kuburanishwa i La Haye/Hague mu Buholande.

- Advertisement -

Serge Brammertz azahura n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye.

Mu byo bazaganira harimo imikoranire isanzwe iri hagati y’urwego rwa IRMCT na Guverinoma y’u Rwanda.

AMAFOTO: The NEWTIMES

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW