Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hakinwe irushanwa rya Tennis, “Davis Cup Africa Group IV” mu bagabo, abakinnyi barenga 50 ni bo byitezwe ko bazagaragara muri iri rushanwa.
Guhera tariki 26-29 Nyakanga 2023, mu Rwanda hazaba hari kubera irushanwa rya Tennis rya Davis Cup. Rizitabirwa n’Ibihugu umunani birimo n’u Rwanda ruzaryakira.
Imikino yose izabera ku bibuga bya IPRC-Kigali, biherereye ku Kicukiro. Ibihugu bizarikina ni u Rwanda, Angola, Botswana, Cameroun, Ghana, Kenya, Mozambique na Nigeria.
Byitezwe ko iyi “Davis Cup Africa Group IV”, izitabirwa n’abakinnyi 53 bazaba baje muri ibi Bihugu umunani.
Irindi rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda, muri Nyakanga 2022. Ryegukanywe na…
Ishyirahamwe rya Tennis ku rwego rw’Isi (ITF) rigena ko buri gihugu cyitabira iri rushanwa gihamagara abakinnyi bari hagati ya batatu na batanu, biyongeraho umutoza.
UMUSEKE.RW