Tennis yinjirije u Rwanda arenga miliyoni 200 Frw

Amarushanwa ya Tennis aheruka kubera mu Rwanda, yafashije Igihugu kwinjiza amafaranga arenga miliyoni 200 Frw zavuye mu bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, ahamya ko u Rwanda rwungukira byinshi mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga

Igihugu cy’u Rwanda, gikomeje kuba igicumbi cy’imikino mu ngeri zitandukanye, byatumye runungukira mu kuyakira biciye mu bisagara imbere mu gihugu.

Iyo bigeze mu mukino wa Tennis ugenda uzamuka umunsi ku wundi, biba akarusho kuko nta kwezi gucamo RTF itakiriye irushanwa rinini ku rwego mpuzamahanga.

Ni muri urwo rwego, byatumye u Rwanda rwinjiza amafaranga menshi yavuye mu marushanwa abiri ruheruka kwakira arimo Billie Jean Cup na Davis Cup iheruka kubera i Kigali.

Aganira n’abanyamakuru, umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yavuze ko kwakira amarushanwa menshi biri mu bigaragaza icyizere u Rwanda rufite n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’uyu mukino, ITF ariko ikirenze kuri ibyo, aya marushanwa anasiga amafaranga mu Rwanda.

Ati “Ibintu birivugira. Habayeho guharanira kwakira aya marushanwa yifuzwaga n’ibindi bihugu. Nk’iri rushanwa ryo hari ibindi bihugu bitatu byaryifuzaga. Bikavuga biti u Rwanda rumaze kwakira Davis Cup na Billie Jean Cup, none mugiye kurwongera n’ibindi. Icyo bikubwira ni iki, ni ITF gushima imikorere y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis. Ikindi, baranatwandikiye badushimira ko byagenze neza, imitegurire n’imigendekere y’amarushanwa yacu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko, ikirenze kuri ibyo, ari uko amarushanwa manini ya Tennis yose abera mu Rwanda, asigira Abanyarwanda amafaranga mu nzego zitandukanye.

Ati “Ejobundi nyuma ya Billie Jean Cup, twakoze igenzura dusanga u Rwanda rushobora kuba rwarinjije ibihumbi hagati ya 200$ na 300$ muri cya cyumweru kimwe. Twakoze imibare dusanga hashobora kuba harinjiye ayo nga yo. Birinjiza rwose. Ubaze nk’aya marushanwa atandatu, arindwi, ushobora gusanga asize nka miliyoni 2$. Ni ibintu bibarika.”

U Rwanda ruritegura kwakira irindi rushanwa rya Davis Cup Africa Group IV, rizakinwa tariki 26-29 Nyakanga 2023. Ibihugu umunaniri birimo n’u Rwanda, ni byo bizitabira. Abantu 53 baturutse muri ibi bihugu, ni bo bategerejwe mu Rwanda.

- Advertisement -

Ibihugu bibiri bya Mbere muri iki cyiciro cya Kane, birazamuka bikajya mu cyiciro cya Gatatu, mu gihe bibiri bya nyuma bihita bimanuka bikajya mu cyiciro cya gatanu. Ibihugu byagumye hagati byo biguma muri icyo cyiciro.

Karenzi uyobora RTF, yatangaje ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda imaze ukwezi kurenga mu myiteguro kandi abakinnyi bijeje ubuyobozi ko biteguye kuzamuka mu kindi cyiciro.

Ibihugu bitegerejwe i Kigali, ni Botswana, Cameroun, Kenya, Ghana, Nigeria, Mozambique na Angola kongeraho u Rwanda ruzakira irushanwa.

U Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’umukino wa Tennis
U Rwanda ruheruka kwakira Billie Jean King Cup
Abaje mu Rwanda bahava bamwenyura
Cameroun yongeye kugaruka mu Rwanda nyuma yo kwitabira Billie Jean King Cup

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW