Tshisekedi yashinje u Rwanda kwigira “Malayika” ku bushotoranyi bwarwo muri Congo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, imbere ya mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, mu isura yijimye yavuze ko u Rwanda rugerageza kwigira nka Malayika ku bushotoranyi bwarwo ku gihugu cye.

Perezida Tshisekedi na Ramaphosa mu kiganiro n’itangazamakuru i Kinshasa

Perezida Tshisekedi akomeje gukora uko ashoboye ngo ashakishe amaboko yamufasha guhangana na M23 ari nako adatinya kugaragaza ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’uyu mutwe wamujujubije.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 06 Nyakanga 2023, Perezida Tshisekedi yavuze ko ibivugwa ko Guverinoma ya Congo idashaka kuganira n’u Rwanda (niko yise M23) ari ibinyoma bigamije guharabika igihugu cye.

Yavuze ko u Rwanda ruhora ruvuga ibinyoma ku bushotoranyi bwarwo aho ngo rusobanura ko ari ikibazo kireba Abanye-Congo ubwabo.

Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rwifata nk’aho rudashotora Congo binyuze mu mutwe wa M23 ruvuga ko wivumbuye ku butegetsi, gusa ngo ni ibintu bizwi n’amahanga nk’uko raporo zabigaragaje mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Rwifata nk’aho rudashotora RDC, n’ubwo hariho ibimenyetso byemejwe harimo inyandiko. Biragoye kuganira n’u Rwanda kubera ko rubeshya.”

Yavuze ko i Nairobi hafatiwe imyanzuro irimo ko M23 igomba guhagarika imirwano hanyuma igasubizwa mu buzima busanzwe.

VIDEO IGEZWEHO KURI UMUSEKE TV

- Advertisement -

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yagaragaje ko inzira y’ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23 ariyo izagarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo ahahora urusaku rw’imbunda.

Yavuze ko yaganiriye byinshi na Tshisekedi bemeranya ko uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane ari ukwicara bagashaka ibisubizo, binyuze mu buhuza bw’imiryango y’Akarere na Afurika yunze Ubumwe.

Yagize ati ” SADC ibirimo kimwe na EAC kandi ibyo byose birimo ibiganiro,..Tshisekedi ntabwo yakwanga gukemura amakimbirane binyuze muri ubu buryo.”

Abayobozi b’umutwe wa M23 bashinja igihugu cyabo kwima uburenganzira abaturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda kandi Guverinoma ikaba yarirengagije nkana gukurikiza ibikubiye mu masezerano yasinywe mu mwaka wa 2013.

M23 ivuga ko mu gihe bataricara ku meza ngo baganire na Leta ya Congo badateze kurambika intwaro hasi ngo bazakomeza kurinda abo bita “abaturage babo” bicwa n’Ingabo za Leta n’indi mitwe ibahiga bukware.

Leta y’u Rwanda ihakana gufasha izi nyeshyamba za M23 ikavuga ko ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo bishingiye ku kunanirwa kw’inzego z’ubutegetsi za Congo.

U Rwanda kandi rushinja leta ya Congo gukorana n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bwarwo, ibyo RD Congo nayo ihakana.

Perezida Tshisekedi avuga ko ibyago Congo ifite ibiterwa n’u Rwanda
Perezida Ramaphosa yagaragaje ko RD Congo igomba kuganira n’abo bahanganye 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW