Tujyane mu Ruhango ahakorerwa umunyu inka zirigata umukamo ukiyongera – AMAFOTO

“Duharanire Iterambere mu bworozi bwa Kijyambere Kinihira” ni itsinda ritunganya umunyu inka zirigata zigatanga umukamo ushimishije. Iri tsinda rikorera mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinihira mu Kagari ka Rukina.

Umunyu Inka zirigata zikongera umukamo

Iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 40 barimo abagore 25 n’abagabo 15 bose bakaba bararitangiye mu 2018 bagamije gukora itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, ndetse no guhinga ubwatsi bufasha aborozi kuzamura umukamo.

Muri Kamena 2022 nibwo batangiye gutunganya uyu munyu inka zirigata zikagira ubudahangarwa mu mubiri.

Ni umunyu aborozi bavuga ko ufite umwihariko udasanzwe kuko inka yawurigase irisha cyane, ikanywa amazi menshi ku buryo umukamo wiyongera.

Muteteri Violette, Perezida w’iri tsinda avuga ko baje kumenyana n’umushinga wa RDDP, uraza urabafasha, igitekerezo umushinga ugishyiramo imbaraga, ubazanira abantu bahugura noneho batangira kubyaza umusaruro umunyu inka zirigata.

Avuga ko uyu munyu ukorwa mu isima isanzwe bubakisha, bakavangamo umunyu ushyirwa mu biryo, bagashyiramo imiti y’inzoka, bashyiramo kandi ibyatsi bahinga byongera umukamo, ibinini bya Vitamine ubundi bakavanga bakurikije ibipimo.

Mu kwezi bacuruza imyunyu 100 ihagaze ibihumbi 400 Frw, umunyu upima 5Kg ugurishwa 5000 Frw ku borozi basanzwe mu gihe umunyamuryango uri mu itsinda yishyura 4000 Frw ku Kilo.

Amafaranga iri tsinda ryinjiza Murekatete avuga ko afasha abanyamuryango kwigisha abana babo neza, Mituweli igatangirwa ku gihe no korora neza.

Yagize ati ” Twatangiye kugana amabanki tubitsamo turumva dufite intumbero yo kwagura isoko, tugashaka n’aho gukorera hahagije.”

- Advertisement -
Murekatete Violette avuga ko bagiye gushaka icyangombwa cy’ubuziranenge

Abakora umunyu inka zirigata byabagiriye akamaro

Mukamana Hychinte avuga ko guhurira muri iri tsinda byanatumye bacya ku mubiri no ku mutima bituma baca ukubiri n’amakimbirane mu ngo, imibereho myiza irazamuka.

Yagize ati “Noneho na bwa bukene bwatumaga mu miryango yacu dushwana bwaragiye, ubu mu rugo n’umunezero tubicyesha iyi gahunda yo gukora umunyu.”

Mukeshimana Frolentine avuga ko ataraza muri iri tsinda inka ye yakamwaga Litiro eshatu ariko ubu ikaba ikamwa Litilo 12 ku munsi.

Yagize ati “Ntaraza muri iri tsinda yakamwaga litiro eshatu banyereka uko najya nyiha ubwatsi nongeraho na wa munyu twikorera ubu igeze kuri litiro 12 ku munsi kandi nihaye intego ko izageza litiro 25.”

Abanyamuryango ba “Duharanire Iterambere mu bworozi bwa Kijyambere Kinihira” bahuriza ku mbogamizi zirimo kuba bacyifashisha ibikoresho bya gakondo no kuba bataragira aho bakorera, umunyu bakora utunganyirizwa mu rugo rw’umunyamuryango.

Mu rugendo rwo kwagura ibyo bakora basaba gufashwa kubona ibikoresho bigezweho no kubona aho bakorera, umushinga bakawuvana muri Ruhango no mu bice bihakikije bakawugeza n’ahandi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’umunyu w’inka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ku bufatanye na RDDP umushinga uterwa inkunga n’ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aba borozi bazahabwa amahirwe ashoboka kugira ngo babashe kwagura ibikorwa byabo.

Bagurizanya n’amafaranga mu rwego rwo gutezanya imbere
Akanyamuneza ni kose bizeye ko umunyu inka zirigata bazawugeza ku borozi bo mu gihugu hose
Abanyamuryango bavuga ko ubu bacyeye ku mutima no ku mubiri
Uyu munyu ufasha inka kugira ubudahangarwa bw’umubiri

Barashimira RDDP yabafashije mu rugamba rw’iterambere
Urubyiruko ntirwahejwe muri iri tsinda, bafite intumbero yo kugera kure

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW mu Ruhango