Amakuru agera k’UMUSEKE aravuga ko Dr Lazare Rukundwa Sebitereko, umwe mu bantu bazwi muri sosiyete y’Abanyamulenge muri DR Congo, ufungiwe i Kinshasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubuzima bwe buri mu kaga.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Dr Lazare Sebitereko yafatiwe i Uvira ajya gufungirwa i Bukavu aho yakuwe n’inzego z’ubutasi bwa Gisirikare muri RD Congo ajyanwa i Kinshasa.
Dr Sebitereko asanzwe ari umwarimu wa Kaminuza akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya by’umwihariko akaba ari nawe washinze Kaminuza ya Eben Ezer de Minembwe asanzwe anabereye umuyobozi.
Ni umugabo uzwi cyane wagize uruhare mu guteza imbere Intara ya Kivu y’Amajyepfo, amahuriro atandukanye y’Abanyamulenge na Sosiyete sivile bari gutabaza amahanga kugira ngo arekurwe mu maguru mashya.
Abo mu muryango we bavuga ko uyu mugabo wari mu batumiwe mu biganiro by’amahoro i Nairobi by’umuhuza Uhuru Kenyatta mu mpera za 2022 ko kuva yafatwa batarabasha kuvugana.
Bavuga ko nta rwego na rumwe rwa Leta ya Congo rwabamenyesheje aho afungiye n’ibyaha akurikiranyweho.
Hari uwahaye UMUSEKE amakuru avuga ko Dr Sebitereko aho afungiye afashwe nabi bikabije birimo kwicishwa inzara no gukorerwa ibindi bikorwa bibi.
Muri Kamena 2023, Dr Lazare Sebitereko yasohotse muri raporo y’impuguke za LONU zivuga ko yayoboye ubukangurambaga bw’Abanyamulenge baba i Nairobi ngo batere inkunga umutwe wa M23.
Iyo raporo yanamushinje gushishikariza urubyiruko rw’Abanyamulenge kujya mu mutwe wa Twirwaneho uzwi mu bikorwa byo kurinda Abanyamulenge bahohoterwa n’ingabo za Leta n’imitwe bakorana.
- Advertisement -
Ni raporo yamaganwe na benshi bavuze ko amakuru ayikubiyemo agamije gushimisha Leta ya Congo ko abahaye amakuru izo mpuguke bari mu kwaha kw’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Dr Lazare Sebitereko nawe ubwe yamaganye ibyo yashinjwe muri iyo raporo y’inzobere za LONI avuga ko ubwo yari i Nairobi mu biganiro by’amahoro yari yatumiwemo, ntaho yahuriye n’abo ashinjwa kugumura.
Yavuze ko atigeze ahura n’urubyiruko rw’Abanyamulenge ngo arushishikarize kujya muri Twirwaneho cyangwa gufasha umutwe wa M23.
Mu itangazo yasohoye icyo gihe yavuze ko izo mpuguke za LONI “zagushijwe mu makosa” n’abazihaye amakuru ayobya agamije kwanduza izina rye no gushyira ubuzima bwe mu kaga.
Kugeza magingo ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntiburashyira ahabona ibyo bushinja Dr Sebutereko uri gucunaguzwa mu buroko.
NDEKEZI JOHSON / UMUSEKE.RW