Uhuru Kenyatta yageze i Goma kuganira ku bibazo bya M23

Umuhuza wagenwe n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba mu bibazo bya Congo, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, yageze i Goma kuri uyu wa Gatatu.

Uhuru Kenyatta amaze kugera i Goma

Ibiro bya Uhuru Kenyatta byatangaje amafoto Kenyatta yakiriwe i Goma.

Uhuru Kenyatta ajyanywe n’inama ya kabiri ihuje itsinda ryiga ku byazana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yakiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba muri Congo, Hon. Mbusa Nyamwisi.

Kenyatta nta kanya ko kuruhuka yagize, akigera i Goma yahise atangira inama yanitabiriwe na Visi Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Congo, Jean-Pierre Bemba.

Iyi nama irimo na Guverineri uyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru mu buryo bwa gisirikare, Lt.Gen. Ndima Kongba Constant wabwiye Uhuru Kenyatta ko yamaganye ibitero bya M23 byibasira abasivile muri Teritwari za Rutshuru na Masisi.

Amakuru avuga ko iyi nama y’i Goma yiga ku kibazo cyo gushyira inyeshyamba za M23 ahantu hagenwe, zikazamburwa intwaro.

Minisitiri muri Congo ushinzwe umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Mbusa Nyamuisi yatangaje ku wa Kabiri ko Kenyatta mu bimuzanye i Goma harimo kureba uko inyeshyamba za M23 zazashyirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Uhuru Kenya ni we muhuza mu bibazo bya Congo
Ubwo Uhuru Kenyatta yari yakiriwe i Goma

UMUSEKE.RW

- Advertisement -