Karidinali Kambanda yavuze urwibutso abitse kuri Musenyeri Nayigiziki watabarutse

Nyiricyubahiro akaba na Arikisikopi wa Diyosezi Katorika ya Kigali Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yerekanye ko abakirisitu bakwiye guharanira ibiri ngombwa mu buzima bwabo kandi bakarushaho kwiyegereza Imana, ahishura ko ubuzima ari urugendo rugana mu ijuru.

Musenyeri Nayigiziki yabereye urugero rwiza abakirisitu

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa twitter agaragaza urwibutso asigiwe na Musenyeri Nayigiziki.

Kuri Twitter Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda yagaragaje ko Musenyeri Nayigiziki ubuzima bwe yari yarabwegereje Imana.

Yagize ati “Musenyeri Nicodème Nayigiziki yamenye neza ko ubuzima ari urugendo rugana mu ijuru, bityo amenya gushakisha ibyangombwa by’inzira maze ibitari ngombwa ntibyamutesha umwanya. Yamenye kwizigamira ubugingo bw’iteka. Umutuzo we uzahora utwibutsa isengesho no kurangamira Imana.”

Musenyeri Nicodème Nayigiziki yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023.

Yitabye Imana afite imyaka 94 y’amavuko, akaba yari amaze imyaka 64 ahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu  wa Kane mu irimbi ry’Abapadiri riri i Ndera, naho misa yo kumusezeraho bwa nyuma irabera kuri Paruwasi Regin Pacis i Remera.

Musenyeri Nicodème Nayigiziki, yavutse mu 1929 muri Paruwasi ya Kayenzi, muri Diyosezi ya Kabgayi. Ababyeyi be ni Thomas Rwalinda na Gaudence Nyiragatwakazi.

Yahawe Isakaramentu rya Batisimu tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi, ahabwa Isakramentu ry’Ugukomezwa tariki ya 27 Kamena 1936 i Kabgayi. Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Bunyonga kuva mu 1938 kugeza 1943.

- Advertisement -

Amashuri yisumbuye yayize i Kabgayi mu Iseminari nto ya Mutagatifu Lewo kuva 1943 kugeza 1949. Iseminari Nkuru yayize mu Nyakibanda kuva mu 1949 kugeza 1959. Yahawe isakramentu ry’Ubupadiri tariki 30 Werurwe 1959.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW