Umugore wa Ndayishimiye mu Rwanda, intambwe idasanzwe mu gufungura umubano

Uruzinduko rw’Umugore wa Perezida w’u Burundi mu Rwanda nyuma y’imyaka ya politiki yihariye, ni intambwe idasanzwe yo gufungura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umugore wa Perezida Ndayishimiye ategerejwe mu Rwanda

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, ategerejwe i Kigali mu nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) izatangira kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga 2023.

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha azaba ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira iyi nama nk’uko amakuru agera k’UMUSEKE abyemeza.

Ni ku nshuro ya mbere Angeline Ndayishimiye azaba akandagije ikirenge mu Rwanda kuva umugabo we yajya ku butegetsi mu Burundi.

Mu 2021, ubwo umuryango Imbuto Foundation wizihizaga isabukuru y’imyaka 20, Madamu Angeline Ndayishimiye yacyeje Madamu Jeannette Kagame bazahurira muri iyi nama.

Ubutumwa bwe kuri mugenzi we w’u Rwanda cyari ikindi kimenyetso cy’ubushuti n’umubano mushya hagati y’abategetsi b’u Burundi n’u Rwanda.

Ni umubano wazahaye kuva muri 2015 ubwo Leta y’u Burundi yashinjaga iy’u Rwanda gufasha abashatse guhirika ubutegetsi, ibyo leta ya Kigali yahakanye.

Ibihugu byombi bimaze iminsi mu biganiro byo kunagura imibanire igasubira nka mbere.

Mu mpera za 2022, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yumikanye avuga ko “Nta kintu cyatandukanya Abarundi n’Abanyarwanda.”

- Advertisement -

Umuhate wa Ndayishimiye watanze umusaruro kuko muri muri Gashyantare 2023 Perezida Kagame yagiye i Bujumbura nyuma y’igihe atagera muri kiriya gihugu.

Byafashwe nk’intambwe ikomeye yatewe n’abakuru b’ibihugu byombi nyuma y’imibanire itari myiza yaranze u Rwanda n’u Burundi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Muri Werurwe 2023, Perezida Kagame yakiriye Amb. Ezéchiel Nibigira wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Kugeza ubu impande zombi zafunguye imipaka aho urujya nuruza rwongeye gusagamba, Abanyarwanda barira “Weekend” kuri Tanganyika n’Abarundi bakaza mu Rwanda ntiwubareba ikijisho.

Abakurikira Politiki yo mu Karere bavuga ko urugendo rwa Angeline Ndayishimiye mu Rwanda ari ikimenyetso ndakuka ko ibintu byasubiye mu buryo hagati y’ibihugu byombi.

Inama ya Women Deliver izafungurwa na Perezida Kagame, izitabirwa n’abayobozi barimo Madamu Jeannette Kagame, Perezida wa Sénégal, Macky Sall, Perezida wa Hongrie, Katalin Novák, Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, Umugore wa Perezida wa Namibie, Monica Geingos n’abandi.

Angeline Ndayishimiye yahawe igihembo cya Loni cy’uwagize uruhare mu buvugizi ku bibazo by’abaturage

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW