Umuturage yatungutse ku ruhinja rwajugunywe mu ishyamba

Nyaruguru: Uruhinja rumaze icyumweru kimwe ruvutse rwasanzwe mu ishyamba riri mu kabande, ruri mu gafuka bikekwa ko ari “abantu bajugunye uwo mwana”.

Ibiro by’Akarere ka Nyaruguru

Byabereye mu mudugudu wa Murambya, mu kagari ka Uwacyiza mu murenge wa Muganza, mu karere ka Nyaruguru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Tuyishime Anicet yabwiye UMUSEKE ko ruriya ruhinja rwabonetse bigizwemo uruhare n’umuturage.

Ati “Uruhinja rwari mu gafuka rwambaye ubusa, mu kabande mu gashyamba ahazwi nko mu Rukomo. Umuturage yahatambutse ararubona, niko kubibwira ubuyobozi natwe twihutira kujyayo.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya mwana ari umuhungu.

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima, umwana yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho n’abaganga hakaba hari gukorwa iperereza ngo uwamubyaye amenyekane.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muganza bwasabye abaturage kwirinda gukora ibikorwa nka biriya buvuga ko bigayitse.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyaruguru