Umuyobozi wa Wagner yemeje gahunda yo gushinga imizi muri Afurika

Umuyobozi w’itsinda ry’abacanshuro rya Wagner, Yevgeny Prigozhin, avuga ko bazakomeza kurwana mu bihugu bya Afurika aho basanzwe bari kugera igihe ibibazo by’abazanye bizaba bitakiriho.

Umuyobozi w’itsinda ry’abacanshuro rya Wagner, Yevgeny Prigozhin

Kuva Prigozhin yatangira kwigomeka mu Burusiya mu kwezi gushize byavuzwe ko abarwanyi be bagiye gukurwa ku mugabane wa Afurika.

Uyu mugabo utajya uripfana yahishuye ko nta gahunda yo kugabanya abacanshuro ba Wagner aho ifite ibiraka ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Ntabiriho, kandi ntihazabaho kugabanya gahunda zacu muri Afurika.”

Prigozhin avuga ko abarwanyi be bakomeje gukorera mu bihugu byo muri Afurika mu bufatanye n’iterambere ryagutse.

Yagize ati “Niba hakenewe ubufasha bw’itsinda rya Wagner aho ariho hose hagamijwe kurwanya udutsiko n’iterabwoba no kurengera inyungu z’abaturage b’ibi bihugu, twiteguye kurangiza ibyo bibazo.”

Abacanshuro ba Wagner bari mu bihugu birimo Mali, Santarafurika, RD Congo, Sudani n’ahandi aho bashinjwa gukora ibyaha by’intambara.

Ubwongereza buherutse gufatira ibihano abantu 13 bakorana ubucuruzi na Wagner aho bashinjwe ibikorwa by’iyicarubozo muri Mali, CAR no guhungabanya amahoro n’umutekano muri Sudani.

Abafatiwe ibihano n’Ubwongereza barimo Ivan Aleksandrovitch Maslov na Konstantin Pikalov uhagarariye ibikorwa bya Wagner Group muri Santarafurika.

- Advertisement -

Reba Ikiganiro kivuga uko intambara y’Uburusiya na Ukraine ihagaze

THEOGENE NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW